Kwamamaza

MU MAHANGA

Yapfuye atewe ibuye n’Inzovu

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Yapfuye atewe ibuye n’Inzovu

Umwana w’imyaka 7 wo mu gihugu cya Maroc yishwe n’inzovu imuteye ibuye irirengeje uruzitiro rwa pariki ya Rabat rikamusanga ahagenewe abakererarugendo maze riramuhitana.

Kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga ni bwo yatewe ibuye n’inzovu ariko ntiyahita apfa ahubwo yahise ajyanwa mu bitaro ngo akurikiranwe n’abaganga ariko nyuma y’iminsi mike yahise yitaba Imana.

Umwe mu barinda iyi pariki yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko iyi nzovu yateye ibuye maze rirenga uruzitiro aho inyamanswa ziba ziri maze riragenda rijya aho abakerarugendo baba bari rikubita umwana w’umukobwa w’imyaka 7 riramukomeretsa bikomeye.

Ubuyobozi bwa Pariki Rabat bwatangaje ko ibyabaye ari impanuka kuko uretse ko inzovu zidakunze gukora ibi bikorwa n’uru ruzitiro rwujuje ibipimo mpuzamahanga bityo ko ibyo bidasanzwe.

Umuyobozi w’ikigo cyita ku nzovu muri Afurika, Phylis Lee yatangaje ko ibikorwa byo gutera amashami cyangwa amabuye bidakunze kubaho ku nzovu ariko akenshi zibikora iyo zigize umujinya.

Yagize ati”ibi akenshi bibaho iyo inzovu zifite umujinya cyangwa zarambiwe ibyo zirimo gukora. Icyo navuga, si nkeka ko iyi nzovu yari igambiriye gutera amabuye uyu mwana, ahubwo yashakaga kwerekana ko ifite umujinya ariko na none nti wapfa kwemeza ikiba cyarakaje inyamanswa.”

Si ubwa mbere humvikanye ibikorwa nk’ibi by’aho inyamanswa zibasira abantu dore ko mu kwezi gushize kwa Kamena muri Florida muri pariki ya Walt Disney World umuhungu w’imyaka 3 yishwe n’inyamanswa.

IBITEKEREZO

  • Ruhago Yanditse:

    ARIBUVE NTARARA MUMUBIRI UWO MWANA ARABABAJE CYANE !

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza