Tanzania: Yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo gutuka Perezida

Uyu mugabo ngo yatutse Perezida Magufuli abinyujije ku rukuta rwa Facebook

Issac Abakuki w’imyaka 40 yakatiwe gufungwa imyaka 3 cyangwa kwishyura miliyoni 7 z’amashilingi ya Tanzania nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka Perezida wa Tanzania Dr. Pombe Magufuli abicishije ku rukuta rwe rwa Fecebook.

Akaba yarahamijwe iki cyaha n’urukiko rw’ibanze rwa Arusha ndetse aba ari na rwo rumusabira iki gihano.

Augustino Rwezile ukuriye uru rukiko yavuze ko urukiko rwari rwasabiye uyu mugabo gufungwa imyaka 3 ndetse akishyura n’ihazabu y’amashilingi ya Tanzania miliyoni 5, ariko akaza kujurira ndetse akaza no kugabanyirizwa ibihano akaba azafungwa imyaka 3 cyangwa akishyura miliyoni 7 z’amashilingi ya Tanzania.

Rwezile yagize ati”azishyura miliyoni 7 z’amashilingi niba atabishoboye azafungwa imyaka 3.”

Abakuki yagaragaye imbere y’urukiko bwa mbere mu kwezi kwa kane uyu mwaka ashinjwa gutuka Perezida Magufuli abicishije kuri Facebook, akaba yarasomewe umwazuro w’ibyo aregwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Kamena 2016.

Urukiko rwategetse uyu mugabo kuzishyura aya mafaranaga mu byiciro bibiri, ariko muri rusange ngo agomba kuba yarangije kuyishyura bitarenze ukwezi kwa munani, byamunanira agafungwa imyaka itatu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo