Kwamamaza

MU MAHANGA

Venezuela:Perezida yemeye ibiganiro n’abatavuga rumwe na we

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Venezuela:Perezida yemeye ibiganiro n’abatavuga rumwe na we

Perezida Nicolas Maduro yemeye ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, mu gihe hari hateganyijwe imyigaragambyo idasanzwe kuri uyu wa Mbere.

Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere irakurikira indi ikaze yabaye mu byumweru bitatu bishize.

Abigaragambya barasaba Maduro kuva ku butegetsi ndetse amatora ya Perezida ateganyijwe kuba umwaka utaha akigizwa imbere.

Mu biganiro byahuje Perezida Maduro n’abatavuga rumwe na we umwaka ushize, byarangiye nta musaruro bitanze kuko bashinjaga Perezida kubatesha umwanya.

BBC yatangaje ko Maduro kuri iki cyumweru yavuze ko na we ashaka ko amatora akorwa vuba, icyakora yavugaga ay’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ayo matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yagombaga kuba yarakozwe umwaka ushize ariko yimuriwe uyu mwaka.

Abantu 20 baguye mu myigaragambyo yabaye mu minsi ishize, abandi bagera ku 1000 barafungwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza