Venezuela: Imyigaragambyo yamagana Perezida yaguyemo umupolisi hakomereka 120

Umupolisi muri Venezuela yapfuye abandi bantu 120 bakomerekera mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida yahuruje ibihumbi n’ibihumbi by’Abanya-Venezuela.

Uretse aba bakomeretse n’uwapfuye, hari abandi 39 batawe muri yombi, ndetse mu bakomeretse harimo n’abapolisi babiri bakuru barashwe.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’abatavuga rumwe na Leta nyuma yo kubona ko icyemezo cyo gutora kamarampaka igamije gukuraho Perezida Nicolas Maduro ikuweho.

Iyi myigaragambyo ngo irabanziriza iyateguwe gukorerwa ku biro by’umukuru w’igihugu mu mujyi mukuru wa Caracas mu cyumweru gitaha ikazamara amasaha 12 nkuko Aljazeera dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Iyi myigaragambyo yose ngo iraturuka ku kuba iki gihugu cyibasiwe n’inzara ndetse n’ibura ry’imiti mu bitaro, ibi byose abigaragambya bakavuga ko byatewe n’ubuyobozi bubi bwa Perezida Maduro.

Maduro w’imyaka 53 we arashinja abatavuga rumwe na we gushaka kumuhirika ku butegetsi babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko na bo bakamushinja gufata ubutegetsi ku ngufu kuko yanze kamarampaka igamije kumukuraho cyangwa kumugumishaho.

Si ubwa mbere abaturage ba Venezuela bigaragambirije imibereho mibi baterwa n’ihungabana ry’ubukungu kuko no muri 2014 abantu 43 baguye mu myigaragambyo nk’iyo.


Perezida Muduro arashinja abatavuga rumwe na Leta gushaka kumuhirika ku butegetsi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo