Kwamamaza

MU MAHANGA

Venezuela: Amagana y’abaturage bigaragambirije ku biro bya perezida basaba ibiryo

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Venezuela: Amagana y’abaturage bigaragambirije ku biro bya perezida basaba ibiryo

Abaturage basaga n’abarwana n’inzego z’umutekano bashaka kujya ku biro bya perezida

Kuri uyu wa 02 Kamena inzego zishinzwe umutekano muri Venezuela zahanganye bikomeye n’abaturage mu guhagarika imyigaragambyo abaturage bakoreye hafi y’ibiro bya perezida basaba ibiryo.

Mu rwego rwo guhagarika iyi myigaragambyo, ingabo na polisi muri iki gihugu bahanganye n’abigagambya bafunga umuhanda ndetse banatera ibyuka biryana mu maso ku baturage amagana menshi bigaragambirizaga hafi y’ibiro bya perezida bagira bati: “Turashaka ibiryo”

Perezida w’iki gihugu Nicolas Maduro ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ryibasiye amajyepfo ya Amerika.

Iyi myigaragambyo ngo yabaye nyuma yuko abaturage bajyaga ku maduka n’amasoko guhaha bakaburamo ibiribwa bityo ngo barashonje kandi ngo barambiwe inzara.

Leta ya Venezuela yo irashinza abatavuga rumwe nayo gushishikariza abaturage kwigaragambya.

Iki gihugu gihangayikishijwe n’inzara mu gihe ari cyo gihugu cya mbere ku Isi kizigamye amavuta atekwa menshi.


Inzego z’umutekano zari zakoze umurongo zihagarika abigaragambya ngo batagera ku biro bya perezida

Perezida Maduro avuga ko ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu ayoboye ryatewe n’ihanantuka ry’igiciro cy’amavuta ku Isi n’icyo yise intambara y’ubukungu iterwa n’abamurwanya ashinja gushaka kumuhirika k’ubutegetsi.

Nubwo perezida Maduro avuga atya ariko, abasesenguzi mu by’ubukungu bo baravuga ko ihungabana ry’ubukungu bw’iki gihugu buterwa nuko iki gihugu cyananiwe gucunga neza agaciro k’ifaranga n’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byanditse ko Kuri ubu, abatavuga rumwe na Leta ya Venezuela ngo bashaka ko hakorwa amatora ya akamarampaka muri uyu mwaka ngo harebwe niba abaturage bemera ko Maduro akomeza kubayobora.

Miguel Perez ushinzwe ubukungu muri iki gihugu ngo aremera ko ubukungu bw’igihugu bwifashe nabi ariko akizeza abaturage ko icyo kibazo kizacyemuka vuba cyane.

Dore uko byari bimeze mu mafoto







IBITEKEREZO

  • Jalas Machine Yanditse:

    birababaje aho abaturage biha imihanda kubera inzara Imana itabare Venezuela kbsa ni nkumubyeyi wananiwe guhahira umwana yagakwiye nako yakagombye kurera.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza