Kwamamaza

MU MAHANGA

Venezuela:Abadepite bakubitiwe mu Nteko n’abashyigikiye Perezida

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Venezuela:Abadepite bakubitiwe mu Nteko n’abashyigikiye Perezida

Abantu basaga 100 bashyigikiye Perezida Nicolas Maduro biroshye mu Nteko Ishinga Amatageko bakubita bamwe mu badepite baranabakomeretsa.

Aba bantu binjiye mu Nteko ubwo abadepite bari mu muhango wo kwizihiza imyaka 206 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge.

BBC yatangaje ko abo bantu binjiye mu Nteko abashinzwe umutekano ku Nteko bakabihorera kugeza ubwo binjiraga mu cyumba cy’Inteko rusange.

Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela yiganjemo abatavuga rumwe na Perezida Maduro.

Bakunze kumushinja kugusha ubukungu bw’igihugu mu manga, bagasaba ko yegura kuko adashoboye.Na we yagiye abashinja gushaka kumuhirika ku butegetsi ndetse mu mezi ashize Urukiko rwari rwafashe umwanzuro wo gusesa inteko Ishinga Amategeko ruza kwisubiraho.

Abanyamakuru 108 n’abanyeshuri bari mu bantu 350 bari bafungiranywe mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’ako kavuyo.Guverinoma yavuze ko igiye gukora ibishoboka byose ababyihishe inyuma bakamenyekana.

Bamwe mu badepite bagaragaye bakomeretse ndetse bamwe bahambiye ibitambaro mu mutwe.

Bivugwa ko abo bantu bateye inteko ishinga amategeko bafite imbunda, bari bamaze amasaha bigaragambiriza imbere y’Inteko.

Ubukungu bwa Venezuela bwagushijwe n’igabanyuka ry’ibikomoka kuri peteroli dore ko igize 95 % by’ibyo icyo gihugu cyohereza hanze.Imiti n’ibiribwa mu bice bitandukanye by’igihugu ntibihagije.

Bamwe mu badepite bakubiswe barakomereka

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza