Uzasimbura David Cameron ku mwanya wa Minisitiri w”Intebe yamenyekanye

Theresa May w’imyaka 59 ni we witeguye kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza

Theresa May ni we ugiye gusimbura Minisitiri w”Intebe w’Ubwongereza David Cameroon uherutse gutangaza ko azegura kuri uyu mwanya nyuma yuko Abongereza batoye kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ( EU).

Nyuma yuko Andrea Leadsom wari uhanganye na Theresa May mu guhatanira gusimbura David Cameroon ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza akuyemo ake karenge akiyemeya gushyigikira Theresa, uyu mugore (Theresa) yahise aba umukandida rukumbi kuri uyu mwanya bisobanuye ko ari we uzanawutsindira.

Graham Brady uyoboye ishyaka aba bombi bakomokamo yavuze ko komite y’iri shyaka igiye guhura ikemeza ko Theresa May ari we utsindiye kuba Minisitirir wintebe w’Ubwongereza nkuko ikinyamakuru Newyork Post cyabitangaje.

David Cameroon agiye gusimburwa kuri uyu mwanya nyuma yuko abongereza batoye muri kamarampaka bemeza ko bagomba kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ari na bwo yahise atangaza ko azahita yegura kuri uyu mwanya kuko adashyigikiye iki cyemezo cyatowe n’abaturage.

Uyu mugore w’imyaka 59 ngo ni umwe mu banyepolitiki bakomeye muri iki gihugu akaba ari na we mugore wa kabiri ugiye kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Andrea Leadsom wafashe icyemezo cyo kureka kwiyamamaza, yari yavuze ko ari we ukwiriye uyu mwanya ngo kuko ari umubyeyi ufite abana mu gihe Theresa bari bahanganye nta mwana yigeze kandi ngo kuri Leadsom ngo kuba umubyeyi w’abana bigaragaza ko waba n’umuyobozi mwiza.

Gusa nyuma yo gufata icyemezo cyo kureka kwiyamamaza yanasabye imbabazi Theresa kuko ibyo yavuze bisa no kumucyurira ko atigeze abyara.

Nubwo uyu May yari ari kuruhande rw’abashyigikiye ko Ubwongereza buguma muri EU, ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa mbere yatagarije abafashe icyemezo cyo kuvamo ko azubahiriza icyemezo cyabo bidasubirwaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo