Kwamamaza

MU MAHANGA

Uyu wa gatanu urasiga hamenyekanye iby’ubufasha muri Sudani y’epfo

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Uyu wa gatanu urasiga hamenyekanye iby’ubufasha muri Sudani y’epfo

Dr Riek Machar (ibumoso) na Perezida Salva Kiir

Hashize ukwezi kurenga gato mu gihugu cya Sudani y’epfo hongeye kubura imirwano hagati y’ingabo zishyigikiye Perezida w’iki gihugu Salva Kiir ndetse n’izishyigikiye uwari Visi Perezida we Dr Riek Machar, imirwano imaze guhitana ababarirwa mu Magana abandi ibihumbi bakurwa mu byabo.

Nyuma y’uko iyi mirwano yaduka, imiryango itandukanye irimo n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yagiye iterana ikungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo iyi mirwano ihagarare kimwe no mu rwego rwo gutabara abaturage bakomeje guhohoterwa.

Hagiye hashyirwa mu majwi igitekerezo cyo kohereza ingabo zo kujya guhosha iyi mirwano, gusa Leta y’iki gihugu yagiye yamaganira kure iyoherezwa ry’izi ngabo muri iki gihugu kimaze imyaka itanu kibayeho mu buryo bwemewe.

Gusa nkuko Daily Nation ibitangaza, iravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, ari bwo biteganyijwe ko akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano kari butorere icyemezo cyo kohereza ingabo zidasanzwe 4000 zo mu karere muri iki gihugu kugira ngo zijye kugarurayo amahoro.

Izi ngabo ziziyongera ku zindi ibihumbi 12 zisanzwe zibarizwa muri iki gihugu mu butubwa bw’umuryango w’abibumbye (UNMISS).

Ibi bije bikurikira ubusabe Leta zunze ubumwe za Amerika zagejeje kuri aka kanama zisaba ko hashyirwaho ingabo zo kubungabunga umutekano mu murwa mukuru w’iki gihugu ndetse no gukumira ibitero byagabwa ku biro by’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko ibi biganiro biza gutangira ku isaha ya saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu.

Ibi kandi ngo barabitorera batabanje kumvikana na Leta ya Sudani y’epfo kugira ngo ibanze yemere izo ngabo.

Intambara yongeye kubura muri Sudani y’epfo nyuma y’umwaka aba bayobozi bombi (Salva Kiir na Dr Riek Machar) bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara ndetse no kugabana ubutegetsi.

Muri Mata 2016, Dr Riek Machar n’ingabo ze bagarutse mu murwa mukuru nyuma y’imyaka 3 barwanira mu ishyamba, ndetse ahita afata n’umwanya we wa Visi Perezida nkuko byari bikubiye muri ayo masezerano gusa nyuma y’amezi atatu agiye kuri uwo mwanya yahise awukurwaho asimburwa na Taban Deng Gai.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza