Uwo Donald Trump yahisemo ngo amugire inama yabyanze

Robert Harward

Robert Harward, umugabo w’imyaka 60 wari wasabwe na Perezida Donald Trump kumubera umujyanama mu by’umutekano yabyanze.

Harward yari yatoranyijwe nyuma y’iyegura rya Michael Flynn weguye nyuma yo kubeshya Visi Perezida Mike Pince ku bijyanye n’ikiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Burusiya.

Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Harward yavuze ko akeneye kwita ku muryango we ndetse no gushakisha amafaranga.

Uyu mugabo yabwiye Associated Press ko yanze ako kazi ku mpamvu ze bwite.

Nyuma yo kwanga uwo mwanya, hari abandi bakandida babiri bahise bashyirwa mu majwi kuba bawujyaho.Abo ni Gen David Petraeus na Keith Kellogg wari umujyanama mu by’umutekano w’agateganyo nyuma y’iyegura rya Flynn.

Icyakora Petraeus wahoze ayoboye urwego rw’ubutasi rwa Amerika (CIA) afite imiziro yo kuba yaregujwe mu mwaka wa 2012 ashinjwa kumena amabanga y’akazi akayabwira ushinzwe kumenya amateka ye (biographer).Kuri ubu afite imyaka ibiri yo kuba ahagaritswe by’agateganyo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo