Kwamamaza

MU MAHANGA

Uwari umuyobozi wa Boko Haram arashinja uwamusimbuye kumugambanira

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Uwari umuyobozi wa Boko Haram arashinja uwamusimbuye kumugambanira

Uwahoze ari umukuru wa Boko Haram muri Nigeriya n’agace kegereye ikiyaga cya Tchad Abubakar Shekau arashinja Barnawi wamusimbuye kuri uyu mwanya kumugambanira ku bayobozi bakuru b’umutwe wa Leta ya Kisilamu.

Ku munsi w’ejo ni bwo humvikanye amakuru avuga ko umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu washyizeho Abu Musab al-Barnawi nk’umuyobozi w’ishami ryabo rya Boko Haram rikorera muri Nigeriya, ariko ntibatangaza aho uwo yasimbuye Abubakar Shekau yagiye.

Mu minota mike aya makuru agisohoka hasohotse amashusho ya Abubakar Shekau avuga mu rurimi rw’icarabu ndetse n’igihausa ashinja Barnawi n’abamabari be kugerageza kumuhirika batanga amakuru atari yo ku bayobozi bakuru ba IS.

Yagize ati: “Bansabye kohereza ingengabiterezo yange nandikiye umuyobozi mukuru, ariko yashyizwemo ibitekerezo bibi n’abantu bashaka kugera ku nyungu zabo zo kwikubira. Ariko n’ubwo bimeze gutya tuzakomeza turwane kugeza dushyizeho Leta ya kisilamu”

Kuri Musab al-Barnawi n’abandi bamabari be bavuga ko Shaekau ntakwemera guhamye afite.

Uyu muyobozi mushya wa Boko Haram Musab al-Barnawi ashinja Shekau asimbuye kwangiza ibitekerezo n’amahame bagenderaho ariko Shakau akaba abihakana.

Musab al-Barnawi yahoze ari umuvugizi wa Boko haramu muri Nigeriya.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza