Uwahoze atekera Museveni ku rugamba yajyanye Leta mu nkiko

2

Sgt Christine Nakiryowa wahoze atekera Yoweri Museveni bakiri ku rugamba yajyanye Leta mu nkiko ayishinja kumusezerera hakiri kare.

Nakiryowa yagiye mu gisirikare mu mwaka wa 1981 ubwo yari afite imyaka 13 gusa.Nyuma y’igihe gito yahise yoherezwa ku birindiro bikuru by’ingabo za Museveni (NRA) ngo ajye amutekera.

Museveni amaze gufata ubutegetsi mu 1986, Nakiryowa yoherejwe muri batayo yabaga i Lubiri, nyuma yoherezwa i Mbuya ari naho yamenyesherejwe ko yasezerewe mu gisirikare mu mwaka wa 1997.

Avuga ko byamutunguye, ahita afata umwanzuro wo kujya kurega, asaba indishyi ya miliyoni 179 y’amashilingi ya Uganda nk’imperekeza, kugeza ubwo agiye no mu rukiko rukuru ariko bikaba iby’ubusa.

Ku ibaruwa imusezerera, ngo yabwiwe ko yasezerewe mu buryo busanzwe kandi banamushimira ko yari umukozi mwiza ugira umurava.

Gen Saleh umwe mu bayobozi bashinzwe ingabo zavuye ku rugerero, yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko Nakiryowa yari ingabo izi kurwana ariko yongeraho ko abasezerewe mu gihe cye amategeko atabateganyiriza imperekeza.

Mu mwaka wa 2007 uyu mugore yanditse asaba gusubizwa mu gisirikare ariko ubusabe bwe bwimwa agaciro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Nibayamuhe bacyuriraga ikise agishobaye nonese bamenyeko agishobaye bageze mubuki sha yararenganye narenganurwe kuko yatanze imbaragaze kugirango igihugu kigere hariya

Tanga Igitekerezo