Kwamamaza

MU MAHANGA

Urukiko rwemeje ko itegeko rya Trump ryo gukumira abimukira rikurikizwa igice

Yanditswe

kuya

Urukiko rwemeje ko itegeko rya Trump ryo gukumira abimukira rikurikizwa igice

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwemeje ko itegeko Perezida Donald Trump yari yatanze ryo gukumira abimukira n’impunzi muri icyo gihugu ritangira gukurikizwa ariko ku ngingo zimwe na zimwe.

Muri Werurwe Trump yari yavuguruye itegeko ryo gukumira abimukira, agaragaza ibihugu bitandatu abantu babyo batemerewe kuza muri Amerika mu gihe cy’iminsi 90.

Ibihugu bya Libya, Iran, Somalia, Sudan, Syria na Yemen abaturage babyo ntibari bemerewe kwinjira muri Amerika ukurikije iryo tegeko ndetse impunzi ntizari zemerewe guhungirayo mu gihe cy’iminsi 120.

Kuri uyu wa Mbere Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo kuregerwa, rwategetse ko abantu baturuka mu bihugu Trump yari yavuze abemerewe kwinjira muri Amerika ari abahafite abavandimwe, imiryango, abahafite akazi ndetse n’ubucuruzi.

No ku mpunzi urukiko rwategetse ko hazakirwa abafite aho bahuriye na Amerika cyangwa bahafite ababo.

Mu Ukwakira uyu mwaka nibwo urukiko ruzasuzuma niba itegeko Trump yatanze ryakwemezwa uko riri cyangwa niba ryateshwa agaciro nkuko BBC yabitangaje.

Kwemezwa kw’igice cy’iri tegeko ni intsinzi ikomeye kuri Trump wakonze kugongwa n’ibyemezo by’inkiko ku mategeko yagiye ashyiraho.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza