Urukiko rwatesheje agaciro igihano cy’urupfu cyahawe Mohamed Morsi

Urukiko rukuru mu Misiri rwatesheje agaciro igihano cy’urupfu cyari cyahawe Mohamed Morsi wahoze ayoboye Misiri.

Morsi w’imyaka 65 yashinjwaga kugambanira igihugu no gushaka gukora ibikorwa by’iterabwoba afatanyije n’imiryango mpuzamahanga.

Mu Cyumweru gishize urukiko rwakuyeho ikindi gihano cy’urupfu cyari cyahawe Morsi ku cyaha cy’imfungwa zatorotse gereza mu mwaka wa 2011.

Icyakora Morsi aracyafunzwe kubera ibindi byaha bitandukanye yahamijwe.

Morsi niwe Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu Misiri mu mwaka wa 2012, aza kuvanwaho n’igisirikare nyuma y’umwaka umwe.

Kuva icyo gihe Morsi yarafashwe arafungwa ndetse n’ishyaka rye Muslim Brotherhood ryarasheshwe n’abayoboke baryo barahigwa cyane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo