Kwamamaza

MU MAHANGA

Undi muyobozi ukomeye muri Afuruka yeguye

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Undi muyobozi ukomeye muri Afuruka  yeguye

Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’intebe wa Ethiopie

Minisitiri w’intebe wa Ethiopie Hailemariam Desalegn nawe ahisemo kwegura nyuma y’amasaha macye na Perezide wa Afurika y’Epho Zuma yeguye

Desalegn yamaze gutanga ibaruwa y’ubwegure bwe mu ishyaka rye EPRDF yaranabereye umuyobozi ari naryo ryari riri ku butegetsi . Nyuma ahita ajya kuri radio y’igihugu atangaza ubu bwegure bwe.

Hailemariam Desalegn yeguye nyuma y’imyigaragambyo yugarije igihugu cye y’abatari bishimiye imiyoborere ye. Uyu muyobozi w’imyaka 53 yahise anegura ku buyobozi bw’ishyaka.

Biteganyijwe ko umusimbura we atorwa n’iri shyaka Peoples’ Democratic Organization (OPDO) ishyaka riyobora Leta ya Oromia, leta ituwe kurusha izindi muri Ethiopia.

Yavuze ariko ko n’ubwo yeguye azakomea kuba Minisitiri w’intebe kugeza habonetse umusimbura kandi atowe mu nzira zikurikije demokarasi .

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije amahoro mu gihugu no kwirinda guteza umutekano mucyeya.

Igihugu cya Ethiopie kimaze imyaka ikabakaba ibiri mu myigaragambyo ahanini ishingiye ku moko muri iki gihugu ari nayo ntandaro yo kwegura kwa Minisitiri w’intebe.

Hailemariam Desalegn yabaye Minisitiri w’intebe wa Ethiopie mu mwaka wa 2012 asimbuye Meles Zenawi witabye Imana.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza