Kwamamaza

MU MAHANGA

Umwiyahuzi yiciye abantu 30 mu bukwe, umunezero uhinduka ikiriyo

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Umwiyahuzi yiciye abantu 30 mu bukwe, umunezero uhinduka ikiriyo

Umugabo n’umugore bari iruhande rw’umwe mu bapfiriye muri iki gitero

Abantu bagera kuri 30 bishwe abandi basaga 90 barakomereka ubwo umwiyahuzi yaturikirizaga igisasu mu bukwe bwaberaga mu ntara ya Gaziantep iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Turukiya hafi y’umupaka wa Siriya.

Ibi byabaye kuri uyu watandatu tariki 20 Kanama 2016, aho umwiyahuzi yaturikirije igisasu mu kivunge cy’abantu bari batashye ubukwe akica abantu 30 abandi basaga 90 bagakomereka bikomeye.

Nyuma y’iri sanganya, imodoka z’inkeragutabara zahise zihutira gutabara zitwara abakomeretse n’abapfuye kwa muganga.

Mehmet Simsek, wungirije Minisitiri w’intebe yatangarije tereviziyo yitwa NTV ko ibi byakozwe n’umwiyahuzi washakaga kuvutsa abitabiriye ibi birori umunezero nubwo atavuze uwo ari we.

Aljazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan we yavuze ko umutwe w’abarwanyi wa Islamic State ari wo byanze bikunza wakoze iki gikorwa cya bunyamaswa ariko yongeraho ko abo barwanyi batazatsina Leta.

Perezida Tayyip yagize ati: "Islamic State ni yo yagabye icyo gitero, gusa igihugu gifitiye ubutumwa bumwe abantu bagaba ibyo bitero: ntabwo bazadutsinda"

Samil Tayyar umwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko na we yatunze agatoki umutwe w’abarwanyi wa Islamic State kuba ari wo uri inyuma y’icyo gitero.

Gaziantep umujyi munini uherereye mu birometero 60 uvuye ku mupaka wa Siriya wabaye indiri y’abarwanya Leta ya Turukiya barimo na Islamic State.

Iki gitro kije gikurikira icyagabwe mu kwezi gushize n’abiyahuzi bakomoka muri Islamic State aho bishe abantu 44 mu gitero bagabye ku kibuga cy’indege cya Ataturk cyo mu mujyi wa Istanbul.



Amarira ni yose mu bavandimwe n’inshuti za ba nyakwigendera bari imbere y’uburuhukiro bw’ibitaro abaguye mu gitero bajyanywemo

IBITEKEREZO

  • fraurance Yanditse:

    Ah birababaje cyane imana ibahe uburuhukiro bundashira izo nzirakarengane

  • fraurance Yanditse:

    Ah birababaje cyane imana ibahe uburuhukiro bundashira izo nzirakarengane

  • Bigirimana jean de Dieu Yanditse:

    aaaaaah none ko ibi bintu vyarenze ihaniro none ninzirakarengane zibigenderemwo?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza