Kwamamaza

MU MAHANGA

Umwe mu babaye muri ISIS, nyuma yo gutabarwa yasobanuye ubuzima bari babayemo

Yanditswe

kuya

na

Editor
Umwe mu babaye muri ISIS, nyuma yo gutabarwa yasobanuye ubuzima bari babayemo

Abu Sumail wahoze muri IS

Umwe mu bahoze ari abarwanyi mu mutwe wiyise Leta ya Kisilamu (IS) nyuma yo gutabrwa n’inyeshyamba za Jaysh al-Tahrir zikorera mu majyaruguru ya Siriya, yatangaje ubuzima bushaririye babagamo ubwo bari bakiri muri uwo mutwe.

Inyeshyamba za Jaysh al-Tahrir. zivuga ko zashyizeho inkambi zakiriramo abahoze ari abarwanyi ba IS, ndetse hakanashyirwamo abarwanyi ba IS bafashwe mpiri.

Mohammad al-Ghabi umuyobozi wa Jaysh al-Tahrir yavuze ko impamvu bashyizeho iyo nkambi ari ukugirango babanze bategure mu mitwe y’abo bahoze ari abarwanyi.

Nyuma ababishaka boherezwa mu bihugu byabo, abakoze ibyaha bagahanwa, cyangwa bagahanirwa muri iyo nkambi hakoreshejwe amategeko ya kisilamu.

Abashaka gusubira iwabo, izo nyeshyamba zibahuza na Ambasade z’ibihugu baturukamo bakoherezwa.

Abu Sumail, ni umwe mu bafashwe n’izo nyeshyamba barwaniraga IS.Avuga ko yaturutse mu Buholandi mu myaka ibiri ishize, akabanza guca mu Bubiligi, agakomereza muri Turukiya.

Aho hose ngo kugirango atavumburwa n’inzego z’ubutasi, yakundaga kugenda nk’umunyabirori, agakunda kwitabira ibitaramo byinshi.

Avuga ko yaje kugera muri Siriya akinjira mu mutwe wa IS, ariko ngo ubuzima bwari bubi cyane. Ati “Badufataga nabi, by’umwihariko twe twabaga twavuye mu bindi bihugu.Byaratugoye kuhaba.Si ko twari dusanzwe tubaho, twe tumereye ibintu byinshi.Rero urahagera, bagahita batangira kugufata nabi.

Ubaha ubuzima bwawe, ubundi akaba aribo babugenzura.Bagukoresha ibintu bibi.”
BBC yatangaje ko hatangiye gucukurwa inzira zo munsi y’ubutaka mu gihugu cya Siriya.Izo nzira zikaba zifashishwa n’inyeshyamba ndetse n’intasi zo mu Burayi, mu gusubizayo abanyaburayi bagiye muri IS.

Bamwe mu barwanyi ba IS bafashwe baturuka mu bihugu by’u Bufaransa, Ubuholandi, Poland, mu Majyaruguru ya Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza