Kwamamaza

MU MAHANGA

Umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere yavuze ko nta kizamubuza kujora Museveni

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere yavuze ko nta kizamubuza kujora Museveni

Dr Stella Nyanzi, umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere yavuze ko nta kizamubuza kujora ibikorwa bya Guverinoma iyobowe na Perezida Yoweri Museveni, ngo nubwo inzego z’umutekano zimukurikiranira hafi.

Nyanzi yabivuze kuri uyu wa Kabiri nyuma y’amasaha ane yamaze abazwa n’inzego zishinzwe iperereza, ku nyandiko ziharabika yashyize kuri Facebook.

Nubwo ibikubiye muri izo nyandiko bitatangajwe, Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko zishobora kuba zerekeranye n’umufasha wa Perezida, Janet Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi, aho Nyanzi yamunengaga kuvuga ko Leta nta bushobozi ifite bwo kugura ibikoresho by’isuku abakobwa bazajya bifashisha bari ku mashuri.

Nyanzi akimara kuva kubazwa yabwiye abanyamakuru ati "Nagiye mvuga ku bibazo byinshi no ku bantu benshi ariko sinigeze mpamagazwa.None Janet ni nde? Ntabwo se ari umubyeyi.Umubyeyi w’umugore agomba gutanga cotex ku bakobwa bacu.Hari miliyoni nyinshi z’amashilingi zanyerejwe n’ubu butegetsi, none ni gute guverinoma yabuze amafaranga yo kugura ibikoresho byo kwifashisha mu gihe abakobwa bari i mugongo?"

Yakomeje avuga ko uko byagenda kose nta n’umwe uzamubuza kujora ibikorwa bya Leta. Ati "Yaba Museveni cyangwa Janet, nta n’umwe uzambuza kujora leta. Niba badashaka kujorwa, nibakore neza."

Ubwo Museveni yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora yabaye umwaka ushize, yari yavuze ko natorwa azajya atanga cotex z’ubuntu zo kwifashishwa n’abakobwa gihe bari i mugongo bari ku ishuri.

IBITEKEREZO

  • kambali Yanditse:

    mbega.. abandi bana ntibaracika ururimi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza