Umwarimu yakatiwe gufungwa imyaka 90 azira guhohotera abana yigishaga

5

Umwarimu akaba n’ushinzwe n’amacumbi y’abanyeshuri mu ishuri rya Kiharu mu gihugu cya Kenya, yakatiwe igifungo cy’imyaka 90 ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana b’abahungu 10 yigishanga.

John Mugi w’imyaka 23 yahohoteye abana 10 b’abahungu ku ishuri rya Kiharu hagati ya Mutarama na Gicurasi umwaka ushize.

Aba bahungu bari bafite imyaka hagati y’imyaka 13 na 16, mu buhamya bwabo bavuze ko Mugi yabakabakabaga imyanya yabo y’ibanga akanabasoma cyane mu masaha ya nijoro.

Umucamanza Jesse Masiga yamukatiye igihano cy’imyaka icyenda kuri buri mwana, maze bateranyije n’umubare w’abana yahohoteye bihwana n’imyaka 90 y’igifungo.

Bimubabaje, uyu mucamanza yabwiye Mugi ko yatakaje icyizere yari afitiwe n’ababyeyi nyuma yo kwangiza abana babo yari ashinzwe kurera.

Iki cyaha cyagaragaye ubwo umwana umwe muri bo yanze gutandukana n’umubyeyi we nyuma y’inama yabahuje n’ubuyobozi bw’icyo kigo. Uwo mwana bamubajije impamvu ashaka gutahana n’umubyeyi we, ngo yahise avuga ibyo Mugi abakorera buri gihe uko bwije.

Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko Mugi yari yashinjwe guhohotera abana 11 ariko umwe abura ibimenyetso bifatika.

Nyuma y’ibizamini byafashwe, ibitaro bya Muriranjas byagaragaje ko bakabakabwe ariko ko nta kirenze ibyo cyabaye.

Babwiye ubucamanza ko Umwarimu yashatse kubafata ku ngufu ariko bakamubera ibamba.

Mugi yabwiye urukiko ko kubera ukuntu akijijwe bihagije bitamwemerera gukora ibikorwa by’urukozasoni nk’ibi.

Umucamanza Musiga ntuyanyuzwe n’ibyo Mugi yamubwiye ahita ategeka ko ajyanwa mu buroko agakomerezamo ubuzima bwe mu gihe cy’imyaka 90 iri imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Sinhyigikiye ko ibikorwa byurukozasoni Navaho, ariko numucamanza ashobora kuba yaragendeye kubyiyumviro bye kuko Jye numva kuba umuntu yavuga ko undi yamukabakabye bitageza kuri icyo gihano, uburemere bwi icyaha nigihano birahabanye kabisa.

Tanga Igitekerezo