Umwana yishwe na gerenade yari iri mu buriri bw’ababyeyi be

Umwana w’imyaka irindwi yaturikanywe na gerenade yari mu buriri bw’ababyeyi be mu gihugu cya Uganda ahita ahasiga ubuzima.

Umwana w’imyaka irindwi yaturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu gace ka Kaghema mu karere ka Kasese ihita imuhitana.

Polisi y’iki gihugu ivuga ko Robinson Masereka umwana wa Joseph Kijuguta wahoze ari umuyobozi muri UPDF yahitanywe n’iki gisasu yakuye mu buriri bwa se agatangira kugikinisha kugeza kimuhitanye nkuko ikinyamakuru Daily Monitor yabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwenzori Lydia Tumushabe yavuze ko iperereza rigikomeje ku kureba impamvu yihishe inyuma yo kubika igisasu mu buriri.

Polisi kandi yongeyeho ko mu minsi ishize muri aka gace ka gasese hari imirambo itatu yahabonye yashyinguwe mu mifuka n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Babiri mu bishwe baramenyekanye harimo n’uwari umupolisi bahise bashyikirizwa imiryango yabo ngo ibashyingure mu cyubahiro.

Utaramenyekana na we ngo haracyakorwa iperereza ngo amenyekane inkomoko.

Umugenzacyaha muri Kasese Ibra Basata yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gukusanya amakuru mu nshuti n’abavandimwe ariko ko hagitederejwe amakuru azava ku bafasha ba nyakwigendera basize.

Yavuze kandi ko bishwe batewe ibyuma ndetse banaboshye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo