Kwamamaza

MU MAHANGA

Umwana w’imyaka irindwi yandikiye Trump ibaruwa yuje ubutumwa bukomeye

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Umwana w’imyaka irindwi yandikiye Trump ibaruwa yuje ubutumwa bukomeye

Bana Alabed w’imyaka irindwi arasaba Trump gukiza Syriya intambara

Umwana w’imyaka irindwi wo mu gihugu cya Syria witwa Bana Alabed yandikiye Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump amusaba kugira icyo akorera abana bo mu ntara ya Aleppo muri Syria bugarijwe n’ubuzima bubi kubera intambara z’urudaca.

Uyu mwana w’umukobwa ngo azwi ku rwego mpuzamahanga kuko ngo asanzwe akoresha Twitter ye akandikira abayobozi bakomeye ku isi yibereye muri mu Ntara ya Aleppo.

Uyu mwana witwa Bana yabashije kurokoka intambara zimaze iminsi zibera muri Syria we n’umuryango we mu kwezi gushize kuri ubu bakaba barahungiye muri Turukiya.

Urukuta rwa Twitter rw’uyu mwana w’umukobwa rwamenyekanye cyane kubera ubutumwa bunyuzwaho buturutse mu bice bikikije intara ya Aleppo imaze iminsi yibasiwe n’intambara z’urudaca. Gusa kuri iyi nshuro uyu mwana ntiyakoresheje Twitter ahubwo yifuje kwandika ibaruwa yujuje amategeko abinyujije kuri BBC.

Nyina w’uyu mwana Fatemah usanzwe amufasha kugenzura urukuta rwe rwa Twitter ni we wagejeje kuri BBC ubutumwa buri mu ibaruwa y’umukobwa we. Kwandikira Trump ngo uyu mukobwa yabitewe nuko yamubonye inshuro nyinshi kuri televiziyo mbere yuko arahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika akamubonamo ubushobozi.


Uyu mwana ngo afite imyaka irindwi

Dore ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Trump mbere yuko arahirira kuyobora Amerika:

Yagize ati:

Nyakubahwa Trump,

Nitwa Bana Alabed, mfite imyaka irindwi mba muri Syria muri Aleppo.

Nabaye muri Syria ubuzima bwanjye bwose mbere yo kuhava mu Kuboza umwaka ushize. Ndi umwe mu bana ba Syria bahuye n’ingaruka z’intambara yo muri Syria, ariko ubu mfite amahoro mu gihugu cyanjye gishya cya Turukiya,

Muri Aleppo nari ndi mu ishuri ariko mu gihe gito ryarasenywe kubera ibisasu, bamwe mu nshuti zanjye barapfuye, byarambabaje cyane nifuzaga ko twaba turi kumwe ubungubu kuko twashoboraga gukina. Sinashoboraga gukina ndi muri Aleppo kuko wari umujyi w’urupfu.

Ubu muri Turukiya nshobora kujya hanze nkidagadura. Nshobora kujya ku ishuri nubwo ntarajyayo, iyi ni yo mpamvu amahoro ari ingenzi kuri bose no kuri wowe. Ariko miliyoni nyinshi z’abana bo muri Syria ntibabayeho nkuko mbayeho ubu, barimo kubabarizwa mu bice bitandukanye bya Syria, barimo kubabazwa kubera abantu bakuru.

Ndabizi neza ko uzaba Perezida wa Amerika, none ndakwinginze, ese ushobora gukiza ubuzima bw’abana n’abantu ba Syria? Ugomba kugira icyo ukorera abana ba Syria kuko bameze nk’abawe, kandi bakwiye amahoro nkuko nawe uyakwiye!

Niba unsezeranyije kuzagira icyo ukorera abana bo muri Syria, ubu maze kuba inshuti yawe nshyashya.

Ntegereje kuzareba icyo uzakorera abana bo muri Syria.

IBITEKEREZO

  • Mbarubukeye Faustin Yanditse:

    mbega umwana wumunya bwege !!!! nimana yamuvugiyemo nkuko yavugiye muri mose tramp natabare.

  • Rwanika jean nepomuscene Yanditse:

    Birababaje biteye nagahinda, trump natabare Syria hacyirikare.nkuko Alabed abimusabye namuhe ubufasha.

  • NDAGIJIMANA JOHN Yanditse:

    Mukobwa Imana Ugufashe! Kuko Yagukijije Urugamba Rwa Sylia.

  • NDIZEYE Jean Claude Yanditse:

    Yoo Umwana Anganuko Avuga Amajambo Nkoyo!Nimana Yayamubwiy Trump Narab Icakora Vyihuta.Ndahojeje Abanya Syrie.

  • Tuyisenge david Yanditse:

    Abana bahora ari inzirakarengane nabatabare bigishoboka

  • Paul Yanditse:

    Uyu mwana rwose Imana imuhe umugisha.Iyi baruwa kandi ikwiriye na President Putin ndetse n,abandi bari muri Syria.Kuki abana babo bafite amahoro ariko aba Syria bakaba bahangayitse?
    Imana yo ishobora byose ndetse nibyo muntu atabasha itabare izo nzirakarengane

  • Norasquesmartiranknda Yanditse:

    Trump Niyiyerekane Nkumuvyeyi Agarkire Abobana

  • Ndayishimiye Richard Yanditse:

    Birababaje Cane Kubona Uwo Mwana Ariwe Amenya Amagogwa Bagenzibe Bafise Ariko Abakuze Ntibubahuke Ngo Babivuge Bakarushwa Ubwenge Numwana

  • -xxxx- Yanditse:

    Uwo Mwana Numunyabwenge Pe! Ese Abantu Bose Iyaba Bameze Nkuko,biba Bimeze Neza

  • Byiringiro Emmy christian Yanditse:

    sha birababaje nabafashe kbx

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza