Umwana w’imyaka 13 yishe umukobwa biganaga amuziza ko yanze ko baryamana

14

Aha niho uyu mwana yiciye mugenzi we

Mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Magumu, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2016 umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko yishe ateye icyuma umukobwa baturanye amuziza ko yari yaranze kuryamana na we.

Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya kivuga ko uyu mwana yishwe n’umuturanyi we ndetse ngo bakaba baniganaga ku kigo kimwe mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Uyu mwana kandi ngo yari afite imyaka 11 y’amavuko.

Uyu mwana witwa Mary Nduta, ngo yatewe ibyuma n’uyu mwana mugenzi we inshuro nyinshi byanamuviriyemo kwitaba Imana.

Pauline Njeri, nyina w’uyu mwana wishwe, yavuze ko umwana we yishwe na mugezni we baturanye ubwo yari abatumye ku gasantere kugura bombo. Yavuze ko atakekaga ko uyu mwana w’umuhungu yakivugana umukobwa we bitewe n’uko ngo bari basanzwe ari ishuti zikomeye ndetse ngo n’imiryango yabo ikaba isanzwe ari inshuti.

Mu kuva kugura ibyo yari yabatumye, ngo uyu muhungu yihugikanye aka gakobwa hafi yaho batuye maze ngo agateragura ibyuma mu nda, mu gituza ndetse no mu mutwe agasiga ari intere.

Pasiteri John Waweru umuturanyi wabo ngo yumvise umuntu ataka maze mu kuhagera ngo ni bwo yasanze uyu mwana yakomerekejwe cyane, ari nabwo ngo yamubwiraga ko uwo muhungu ari we umukoreye ibyo.

Ngo bihutiye kumujyana ku kigo nderabuzima cya Magumu, aho yaje gukurwa ajyanwa ku bitaro bya Naivasha, ari naho yaje kugwa nyuma yo kuvira imbere mu mubiri.

Inzego zishinzwe umutekano muri aka gace zahise zita muri yombi uyu mwana, ndetse ngo bakaba bakomeje iperereza ngo barebe niba uyu mwana nta biyobyabwenge yari yafashe mbere yo kwica uyu mwana cyangwa ko haba hari ikindi kibazo afite.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 14

  1. Birababaje biteye ubwoba n agahinda kubona umwana utya akora ubugome nkubu bwo kwica mugenzi we urwa agashinyaguro pe.Isi igeze kwi herezo,Imana idutabare!!RIP

  2. 1 | 2

Tanga Igitekerezo