Umwana n’ababyeyi be bapfuye baguye mu nda y’ikirunga

Umwana w’umuhungu yapfanye n’ababyeyi be baguye mu kirunga ubwo bari ku gasongore kacyo kuri Solfatara hafi y’umujyi wa Naples.

Ibi bijya kuba uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 11 n’ababyeyi be bari ku gasongero cy’ikirunga umwana ajya ku mwobo uri kugasongera ahita agwamo.

Ababyeyi be bahise bagerageza kumutabara ngo bamukurure ariko ubutaka bariho burahirima nabo bahita bagwamo bahita bapfa biracyekwa ko baba bishwe na gaz z’imbere mu nda y’ikirunga.

Undi mwana wabo w’imyaka 7 we ntiyigeze yinjira muri uwo mwobo ari nacyo cyatumye arokoka.

Uyu muryango w’abantu 4 wari wavuye mu majyaruguru y’Ubutaliyani bagiye gusura ikirunga cya Solfatara kimwe mu birunga biri mu burengerazuba bwa Naples kakaba agace kazwiho kugira abakerarugendo benshi.


Umwobo baguyemo

Diego Vitagliano umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye itangazamakuru ryo mu Butaliyani ko iyi mpanuka yari ikomeye abonye mu buzima bwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo