Kwamamaza

MU MAHANGA

Umuyobozi wa Sumsung yatawe muri yombi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Umuyobozi wa Sumsung yatawe muri yombi

Umuyobozi wa sosiyete ikora telefone zigezweho ya Sumsung, Lee Jae-yong yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Koreya y’Epfo.

Lee ashinjwa ibyaha bitandukanye byanagize uruhare mu iyeguzwa rya Perezida w’icyo gihugu Park Geun Hye.

Mu byaha ashinjwa harimo gutanga ruswa, ndetse no guha impano ku miryango itagamije inyungu ya Choi Soon-sil, wari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Park, kugirango sosiyete ya Sumsung ihabwe inkunga na Leta.

Lee yahaswe ibibazo n’ubutabera bwa mbere muri Mutarama uyu mwaka ariko ntabwo yatawe muri yombi.Yongeye kubazwa mu ntangiriro z’iki cyumweru nkuko BBC yabitangaje.

Urukiko rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu rwasanze ari ngombwa gukurikirana Lee afunze, ruhita rusaba ako atabwa muri yombi.

Lee w’imyaka 48, ni umuyobozi wungirije wa sosiyete ya Sumsung ufatwa nk’umuyobozi mukuru ndetse akaba ari nawe wayirazwe.

IBITEKEREZO

  • irabaruta gerry stapin Yanditse:

    ubu se arafunzwe cg haracya korwa iperereza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza