Umuyobozi ukomeye muri Islamic State yishwe

Uyu ni Abu Muhammad al-Adnani wari ushinzwe gutegura ibitero akaba yishwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abarwanyi b’umutwe wa Islamic State batangaje kuri uyu wa 30 Kanama ko umwe mu bayobozi bawo bakuru ndetse wari uwuyoboye igihe kirekire yiciwe mu bitero by’indege ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zagabye muri Siriya mu ntara ya Aleppo

Uyu murwanyi wishwe ni Abu Muhammad al-Adnani wari umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe w’abarwanyi nkuko n’umwe mu bayobozi b’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika yabitangarije Reteurs.

Adnani ngo yari umurwanyi w’inararibonye mu gutegura ibitero kuko ngo ni umwe mu bayobozi b’uyu mutwe wari uwumazemo igihe kinini akaba ari na yo mpamvu ari we wari ushinzwe gutegura ibitero.

Nyuma y’urupfu rw’uyu murwanyi, abandi barwanyi babinyujije mu kinyamakuru cyabo cyitwa Amaq bavuze ko batazacika intege ndetse bavuga ko abamwishe na bo bazahura n’akaga.

Aba barwanyi banditse muri iki kinyamakuru cyabo bagira bati: "uyu munsi bishimiye kumwica, ariko bazarira cyane ubwo Allah (Nyagasani) izabahana, ubwo azaha uburenganzira ingabo za Abu Muhammad n’abavandimwe be bakabagirira nabi"

Abarwanyi b’umutwe wa Islamic State bamaze iminsi botswa igitutu n’ingabo za Iraq ndetse banaciwe intege ubwo bakurwaga mu birindiro byabo by’ahitwa Mosul.

Ibitero bikomeye byabakuye mu birindiro byabo byakurikiwe n’ibindi bitero by’indege na byo byahitanye benshi mu bari bagize uyu mutwe w’abarwanyi wa Leta ya Kisilamu.

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko urupfu rwa Adnan ruzahungabanya uyu mutwe dore ko ari we wabafashije gutegura ibitero bokomeye nk’ibyagabwe muri Turukiya, Ubufaransa, n’Ububiligi.

Uretse kuba yari ashinzwe gutegura no kugenzura imigendekere y’ibitero, uyu murwanyi yari n’umuvugizi akaba yari anashinzwe kwinjiza amatwara mu barwanyi igihe bari mu ntambara no kwinjiza abarwanyi bashyashya muri uyu mutwe itumanaho rya murandasi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo