Kwamamaza

MU MAHANGA

Umuyobozi mukuru muri Afurika y’Epfo yakubitiye umugore mukabyiniro

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umuyobozi mukuru muri Afurika y’Epfo yakubitiye umugore mukabyiniro

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi mu gihugu cya Afurika y’Epfo Mduduzi Manana arashinjwa gukubitira umugore mu kabyiniro.

Uyu muyobozi yemeye ko ibyo yakoze bigayitse ndetse anabisabira imbabazi, yavuze ko ibi bikorwa yakoze biteye isoni yemeza ko yakabaye yaririnze kubikora ngo n’ubwo yarashotowe.

Minisitiri ufite mu nshingano abagore muri iki gihugu Susan Shabangu yavuze ko yatunguwe n’aya mahano amaze kubona aya makuru.

Afurika y’Epfo iri mu bihugu biza imbere ku Isi mu kugira ingeso yo guhohotera abagore. Polisi y’iki gihugu ivuga ko mu mwaka ushize yakiriye ibirego 64,000 byose birega abantu guhohotera abagore.

Umuvugizi wa polisi yabwiye AFP ko barimo gukora iperereza kuri icyo gikorwa cyakozwe n’uyu muyobozi .

Amwe mu majwi agera ku bitangazamakuru byo muri iki gihugu yaba yarafashwe ngo avuga ko uyu mugore yakubiswe ingumi n’uyu mu minisitiri nyuma y’uko amwise umutinganyi ngo akundana n’abagabo bagenzi be.

IBITEKEREZO

  • MUYOBOKE Yanditse:

    YEWE IBINTU BIRAKOMEYE CYANE.UMUYOBOZI ARWANIRA MUKABYINIRO?BAJYE BAZA KWIGIRA IMYITWARIRE MU RWANDA.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza