Umuyaga udasanzwe wahitanye abarenga 50

Ibi ni bimwe mu byangijwe n’uyu muyaga udasanzwe

Umuyaga udasanzwe wahitanye abantu 51 mu Burasirazuba bw’igihugu cy’ Ubushinwa, hakomereka abarenga makumyabiri.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu ntara ya Jiangsu mu Bushinwa hateye imvura irimo umuyaga mwinshi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane igahitana abantu 51 abandi barenga 20 bagakomereka.

Uretse aba abapfuye n’abakomeretse, amazu menshi yo mu mujyi wa Yancheng yatwawe n’uyu muyaga, imodoka nyinshi zikora impanuka ndetse n’ibiti bibaho amatara ku mihanda biragwa.

Muri iki cyumweru kandi, hagati mu Bushinwa hateyemo imyuzure abantu 22 barapfa abandi 200, 000 bava mu byabo naho ibyangiritse bibarirwa muri miliyoni 410 z’amadorari.

Uwungirije Minisitiri w’intebe yavuze ko Ubushinwa buhanganye n’ihinduka ry’ibihe kubera inkurikizi z’ikiza cya El Nino.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo