Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe

3

Umuvugizi wa Polisi mu gihugu cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana hafi y’urugo rwe mu mujyi wa Kampala.

Kaweesi hamwe n’umurinzi we ndetse n’umushoferi wari ubatwaye bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa tatu n’igice.

Biciwe muri metero ijana uvuye ku rugo rwe i Kampala nkuko The Monitor yabitangaje.Yishwe ubwo yari agiye ku kazi.

Abamwishe ntibaramenyekana, gusa ngo bari abantu bitwaje intwaro.

Abayobozi bakuru ba polisi n’inzindi nzego z’umutekano zahise zigera aho Kaweesi yarasiwe ngo hakorwe iperrreza ku rupfu rwe.

Kaweesi yari yagizwe umuvugizi wa Polisi muri Kanama umwaka ushize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo