Umutwe ukekwaho gukorana na Riek Machar washimuse abagande 41

Abanya-Uganda 41 bamaze gushimutwa n’umutwe w’inyeshyamba bikekwa ko ari izikorana n’uwahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar.

Uwo mutwe wasabye ingwate y’amafaranga kugirango urekure abo bantu.

Abo bafashwe abenshi bakuwe mu modoka zabaga zijya cyangwa ziva i Kampala mu bice by’icyaro muri Kanama, Nyakanga ndetse na Gicurasi uyu mwaka.

Hari bamwe bagera ku munani bishyuriwe n’imiryango yabo miliyoni 23 z’amashilingi kuri buri umwe bararekurwa, ariko izo nyeshyamba zahise zishimuta abandi bacuruzi bane.

Hari abagiye bcika abandi babohozwa na Leta ya Sudani y’Epfo, ariko biravugwa ko hari 26 bagifotwe n’izo nyeshyamba nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo