Kwamamaza

MU MAHANGA

Umusore yiraye mu bamugaye abateragura ibyuma 19 bahasiga ubuzima

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Umusore yiraye mu bamugaye abateragura ibyuma 19 bahasiga ubuzima

Umusore witwa Satoshi Uematsu wo mu gihugu cy’Ubuyapani yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kwivugana abantu 19 bafite ubumuga abateye ibyuma, nyuma yo kubasanga baryamye mu kigo cyabo.

Amakuru atangazwa na Reuters avuga ko uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yanakomerekeje abantu 25 barimo 20 bakomeretse ku buryo bukomeye.

Inzego z’umutekano muri iki gihugu zivuga ko uyu musore wakoze ubu bwicanyi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yahoze ari umukozi muri iki kigo cyo mu mujyi wa Sagamihara ariko nyuma akaza kuhava.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko abantu bahitanywe n’uyu mugizi wa nabi bari hagati y’imyaka 19 na 70 y’amavuko. Abo kandi ngo barimo ab’igitsina gabo 9 n’ab’igitsina gore 10.

Hari andi makuru avuga ko byibura abantu 45 baba ari bo bakomerekeye muri iki gitero.

Umunyamabanga mu biro bya Minisitiri w’intebe yatangaje ko iki gikorwa cya kinyamaswa kibabaje ku banyagihugu.

Iki gitero kirabarirwa mu bitero gikomeye byagabwe muri iki gihugu mu myaka myinshi ishize.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza