Kwamamaza

MU MAHANGA

Umusore w’umwongereza yatawe muri yombi ashaka kwivugana Donald Trump

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Umusore w’umwongereza yatawe muri yombi ashaka kwivugana Donald Trump

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’iminsi ibiri ashatse kwivugana umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Donald Trump ukomoka mu ishyaka ry’Abarepubulike.

Nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza, iravuga ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ashatse kwiba imbunda y’umupolisi yashakaga kwicisha Donald Trump ukomeje guhatanira umwanya wo guhagararira ishyaka rye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Michael Sandford, usanzwe uvuka mu mujyi wa Briton mu gihugu cy’Ubwongereza, kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016 ni bwo yafashwe ashinjwa gushaka kwica Donald Trump ubwo yiyamamarizaga muri Las Vegas ku wa gatandatu tariki 18 Kamena 2016.

Nkuko umuvugizi w’ubushinjacyaha Natalie Collins abivuga, aravuga ko uyu musore afunzwe kandi ko adashobora kurekurwa n’ubwo hatangwa ingwate bitewe n’uko ngo akurikiranyweho ibikorwa bikomeye cyane kandi akaba ashobora no kuba yatoroka.

Uyu musore agifatwa yatangaje ko yari yaje muri uyu mujyi ashaka kwiga kurashisha imbunda bitewe n’uko ngo atari asanzwe abizi.

Gusa nyuma yakomeje abwira urwego rw’iperereza ko yari yaramaze no kugura itike yo kuzajya mu mijyi ya Phoenix na Arizona aho Donald Trump azakomereza kwiyamamaza, kugira ngo azakomerezeyo umugambi we mu gihe umugambi we wo kumwicira Las Vegas wari kuba upfubye.

Uyu musore wari umaze umwaka n’igice aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye abashinzwe iperereza ko n’ubu bongeye bakamurekura gake yakongera akagerageza amahirwe ye yo kwivugana Donald Trump.

Yatangaje ko yatekereje uyu mugambi wo kwica Trump mu gihe cy’umwaka wose.

Donald Trump apangirwa kugirirwa nabi bitewe n’amagambo akomeye akunda kuvuga mu gihe aba yiyamamaza, aho akenshi yakunze kumvikana avuga ko atazacana uwaka n’abayoboke b’idini ya slam ndetse n’abanya Mexique.

Izi mvugo zatangiye gufatwa nk’izuje ivangura n’irondaruhu ibintu byatumye abatari bake bamwijundika, barimo n’abo mu ishyaka rye batangiye kwitandukanya nawe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza