Umushoferi w’ikamyo yakoze impanuka nyuma yo gufatwa n’indwara bitunguranye

2

Umushoferi w’ikamyo yakoze impanuka nyuma gufatwa n’indwara y’umutima ubwo yari atwaye imodoka, bakaba bamusanze iruhande rw’ipine y’ikamyo yari atwaye ubwo iyi kamyo yarengaga umuhanda ikagwa mu ruzitiro.

Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2015 ni bwo mu gace ko Kwa Zulu-Natal habaye impanuka y’ikamyo yari itwawe n’umushoferi ikaba yaje guta umuhanda biturutse ku kuba uyu mushoferi yafashwe n’indwara y’umutima.

Amakuru dukesha Zululand aravuga ko ubwo uyu mugabo yahagurukaga yari muzima nta kibazo afite gusa ngo nyuma urugendo rwe ntirwabashije kumuhira kuko yaje gufatwaga n’iyi ndwara y’umutima bigatuma imodoka yari atwaye irenga umuhanda ndetse ikabamuhitana.

Abari bahari ubwo iyi mpanuka yabaga bagerageje gutabara uyu mushoferi utabashije kumenyekana gusa ku bw’amahirwe make ntiyabashije kurokoka iyi manuka.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko iri gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateje iyi mpanuka mu buryo busobanutse kimwe no kureba niba ntaho yaba yahuriye n’ibikorwa by’irushanwa rya VW Golf driver mbere y’uko impanuka iba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Aha turi i Nyamasheke na Rusizi umuhanda bawukuyemo dodani none biduteye impungengeko impanuka zigiye kubanyinshi kubera umuvuduko udasanzwe abashofer bari kugenderaho.turatabaza mudutabarize.

Tanga Igitekerezo