Umusenateri na Guverineri barwaniye mu Nteko biratinda

Senateri na Guverineri birukanywe mu Nteko nyuma yo gufatana mu mashati

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2016, mu gihugu cya Kenya umusenateri ndetse na Guverineri w’umujyi wa Nairobi bakozanyijeho mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko bafatana mu mashati nyuma yo kutumvikana ku byavugirwaga mu nama.

Nkuko Daily Nation yo muri iki gihugu ibitangaza, iravuga ko uyu musenateri witwa Mike Sonko ndetse na Guverineri Evans Kidero babanje guterana amagambo ariko nyuma bakaza kujya mu mitsi, ubwo uyu mu guverineri yari yitabye Komosiyo ishinzwe umutungo w’igihugu muri Sena y’iki gihugu kugira ngo agire ibyo asobanurira abasenateri ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu mu gace ayoboye.

Gusa ngo nyuma y’uko uyu musenateri yari amaze gusoma inyandiko zishinja uyu muyobozi (guverineri) kuba yarigwijeho imitungo bwite y’umujyi ayoboye ndetse n’umugore we, ngo bateranye amagambo biratinda bigera aho bafatana mu mashati.

Mbere yo kurwana ngo aba bayobozi babanje kubuzwa guterana amagambo mu Nteko, gusa ngo mu kujya mu karuhuko ngo bongeye guterana amagambo ubwo uyu musenateri yasangaga guverineri aho yari ari maze ngo atangira kumutonganya bahita bafatana mu mashati barwana inkundura.

Uyu musenateri yashinjaga Guverineri kuba asa n’uwishe abaturage ayoboye bitewe n’uko ngo yatwaye ibyabo akabigira ibye none ngo bakaba bicira isazi ku jisho.

Muri icyo gihe ngo abandi basenateri babegereye batangira guhosha iyo mirwano.

Uyu musenateri kandi ngo si uwo muyobozi w’umujyi wa Nairobi yubahutse gusa, kuko ngo yanateranye amagambo bikomeye n’undi musenateri witwa Kennedy Mong’are, ariko ngo bagenzi babo bakaba bahise babakiza batararwana.

Senateri Sonko yateranye amagambo na mugenzi we amushinja kurya ruswa kugira ngo azashyigikire uyu mu guverineri mu gihe azaba yitabye iyi Komisiyo yo muri Sena.

Nyuma yo kurwanira mu Nteko, aba bagabo uko ari babiri (Senateri na Guverineri), bahise birukanwa mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo