Umurambo w’umukecuru w’imyaka 100 wibwe mu mva nyuma y’amasaha make ushyinguwe

Mu gihugu cya Uganda, umurambo w’umukecuru w’imyaka 100 y’amavuko wataburuwe ukurwa mu mva ujyanwa n’abantu bataramenyekana nyuma yo gushyingurwa kuri uyu wa mbere tariki 13 Kamena 2016.

Nkuko The New Vision dukesha iyi nkuru ibitangaza, iravuga ko nyuma yo gushyingura uyu mukecuru witwaga Manjeeri Nalubwama mu gace ka Nakaseke, ngo abantu baraje mu gicuku bamenaguura imva ye bakuramo umurambo barawujyana, bikaba byamenyekanye kuri uyu wa kabiri mu masaha ya mu gitondo.

Amakuru avuga ko aba bagizi ba nabi baje bagakuramo umurambo ubundi isanduku yari ishyinguyemo nyakwigendera bakayisiga hejuru.

Dickson Turyatemba, umuyobozi wa polisi mu gace ka Nakaseke yatangaje ko abantu bibye uyu murambo bashobora kuba bari bihishe mu bihuru byari hafi aho bategereje kwiba uyu murambo. Yavuze kandi ko abantu bibye uyu murambo bashobora kuba bawujyanye mu modoka yari iparitse mu ntera ya metero 600 uvuye ku mva nkuko ngo byagaragajwe n’amapine yayo.

Police ivuga ko yatangiye iperereza kugira ngo abagize uruhare muri ibi bikorwa bafatwe kandi bakanirwe urubakwiye.

Umwe mu bakobwa ba nyakwigendera yavuze ko nta makimbirane yari mu muryango wabo kuburyo ngo bakeka ko ari yo bashingiyeho biba umurambo wa nyakwigendera.


Nyuma yo kumva aya makuru abaturanyi bahise bagera mu rugo rwa nyakwigendera kureba ni ba ari ukuri

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo