Kwamamaza

MU MAHANGA

Umupolisi muri Uganda yabwiye urukiko ko bafite ibirundo by’inkoni zo gukubita Besigye n’abambari be

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Umupolisi muri Uganda yabwiye urukiko ko bafite  ibirundo  by’inkoni zo gukubita Besigye n’abambari be

Umwe mu bapolisi bato muri Uganda yabwiye urukiko kuri uyu wa Kabiri ko polisi yo muri icyo gihugu ifite ububiko butandukanye burimo inkoni zo gukubita utavuga rumwe na Leta Kiiza Besigye n’abamushyigikiye.

Robert Wanzala, yavuze ko ari umwe mu bapolisi bari mu itsinda ryagombaga gutatanya abashyigikiye Besigye muri Nyakanga ubwo yarekurwaga n’urukiko.

Uwo munsi abashyigikiye Besigye bari babukereye buzuye ku muhanda aho yanyuze atashye, ari nako bose bifuza kumukoraho no gukora ku mudoka yari imucyuye.

Wanzala avuga ko polisi yari yabyiteguye kare, maze iha abapolisi inkoni nyinshi zo kujya gutatanya abo bashyigikiye Besigye.

Ati “Twari twahawe inkoni zo kubuza abamushyigikiye kujya mu muhanda.Umuyobozi w’ibyo bikorwa Ruhweza yabanje kutwerekera uko turabigenza.Twari twahawe inkoni zivuye mu ishami rya polisi rishinzwe kurwanya imyigaragambyo, turangije igikorwa twazisubijeyo.”

Wanzala yakomeje avuga ko polisi ifite inkoni nyinshi kandi buri mupolisi yagombaga kugenda ayitwaje nkuko Chimpreports ibitangaza.

Besigye yarekuwe muri Nyakanga uyu mwaka, nyuma y’amezi hafi abiri afunzwe azira ubugambanyi, nyuma yo kugaragara yirahiza nk’uwatsindiye kuyobora Uganda kandi atari byo.

Besigye ni umwe mu bakandida bari bahanganye na Perezida Museveni mu matora yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, aza gutsindwa na Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza