Kwamamaza

MU MAHANGA

Umupasiteri yashatse guca agahigo nk’aka Yesu birangira ahasize ubuzima

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umupasiteri yashatse guca agahigo nk’aka Yesu birangira ahasize ubuzima

Umupasitori yashatse gutera ikirenge mu cya Yesu agerageza kwiyiriza ubusa iminsi mirongo ine biza kurangira apfuye atabigezeho habura iminsi icumi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mzansistories.com cyandikira muri Afurika y’Epfo aravuga ko umupasitoro witwa Alfred Ndlovu na we wo muri icyo gihugu yasanzwe yapfiriye mu ishyamba nyuma yo kumarayo iminsi 30 (amanywa n’amajoro) atarya atananywa agerageza kwigana Yesu Kirisitu wamaze iminsi n’amajoro 40 atarya atananywa.

Uyu mugabo w’imyaka 44, yavuye mu rugo iwe kuya 17 Kamena 2016 yerekeza mu ishyamba aho yari agiye gutangirira amasengesho ye. Mu buryo bwo kwiyegereza Imana yiyemeje kujya kure y’ibyamubuza gusoza amasengesho ye kuko yashakaga gukora amasengesho y’iminsi n’amajoro 40 atarya atananywa.

Uyu mupasitoro wari uzwi n’abaturanyi ndetse n’umuryango we nk’umugabo ukijijwe ku buryo yavugaga ko ukwemera kwe kumwemerera kunyeganyeza imisozi, urupfu rwe rwabereye ihurizo inshuti ze za hafi ndetse n’abayoboke b’itorero yari ayoboye.

Umwe mu nshuti ze za hafi yagize ati: “Yari umugabo ukijijwe, ni ibyago kuba yarapfuye muri ubu buryo. Nyuma y’ukwezi kumwe twaramubuze ni bwo twumvise inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe. Yari afite ubuzima buzira umuze kandi yakoreraga itorero atitaye ku myaka ye.

Mu gihe yageragezaga kwigereranya cyangwa se guca agahigo nk’aka Yesu wamaze amajoro n’iminsi 40 atarya atananywa, Pasitoro Alfred Ndlovu yaje gupfa nyuma y’iminsi 30 yishwe n’inzara kuko nta bundi burwayi yari afite.

Umubiri we waje gusangwa n’abagenzi mu ishyamba ari na bo bahise batabaza polisi y’iki gihugu.

Umuvugizi wa Polisi muri iki gihugu yatangaje ko Pasitoro Ndlovu atari we wenyine upfuye azira kwiyiriza kuko bagiye bakira umubare munini w’abapfa ari cyo bazize gusa akaba yatangaje ko polisi y’igihugu idafite ububasha bwo kubuza abaturage kwiyiriza.

IBITEKEREZO

  • jbahimba Yanditse:

    Birababaje Imana imwakire

  • dam Yanditse:

    Itatu ko nyirangiza numva byacitse ra, none we 30? Ahaa Imana imwakire.

  • ngabo b.o.b Yanditse:

    Manawe nukuri ubwose Imana ntizamuha ijuru nukuri ararikwiye pepe
    🙅🙈
    🗽

  • kanimba david Yanditse:

    Uwo niwe wakoreye ijuru byukuri
    nabandi bakozi bimana bamukurikize

  • Tumusime joshua Yanditse:

    Andika Igitekerezo HanoManawee!!!! imana imwakire mubayo koko ntakndi nyine

  • Mutete Albert Yanditse:

    iyominsinimyinshintiyayimara rekareka

  • nyandwi Yanditse:

    Biratangaje ubuseyumvaga yabigeraho

  • Ntabanganyimana David Yanditse:

    Uwo Ndumva Yariyahuye cga se Yariyemeraga. Suko Abandi Basenga

  • Ntabanganyimana David Yanditse:

    Uwo Ndumva Yariyahuye cga se Yariyemeraga. Suko Abandi Basenga

  • rudoviko Yanditse:

    Ntamuntu yomara uyomisi ntawovyemera

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza