Kwamamaza

MU MAHANGA

Umunyamerika wari wafatiwe muri Koreya ya Ruguru yapfuye nyuma y’icyumweru arekuwe

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Umunyamerika  wari wafatiwe muri Koreya ya Ruguru yapfuye nyuma y’icyumweru arekuwe

Otto Warmbier, Umunyeshuri w’Umunyamerika wari umaze amezi 15 afungiye muri Koreya ya Ruguru yapfuye nyuma y’iminsi itandatu arekuwe.

Warmbier w’imyaka 22 yarekuwe mu cyumweru gishize, ubuyobozi bwa Koreya butangaza ko bumurekuye kubera ibibazo by’ubuzima yagize, dore ko ngo yari amaze umwaka muri koma.

Yafunzwe ashinjwa gushaka kwiba ikimenyetso cy’icengezamatwara (propaganda) cya Leta ya Koreya.

Ababyeyi be bavuga ko umwana wabo yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe dore ko yaje atavuga, atumva atanashobora kumenya ibyo abwie mu marenga.

Perezida Donald Trump yamaganye urwo rupfu, avuga ko bidakwiye kubona abantu b’inzirakarengane bagwa mu maboko ya Leta z’ingome zitita ku burenganzira bwa muntu.

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko Warmbier yagize uburwayi bwo kuremara mu mu mutwe buzwi nka botulism nyuma yo guhabwa ikinini kimwe umwaka ushize agahita asinzira kuva ubwo.

Inzobere z’abaganga muri Amerika zavuze ko mu bizami zafashe iyo ndwara ntayo babonye kuri Warmbier ahubwo ngo mu bwonko bwe hari harimo ibikomere.

Sosiyete itwara abagenzi Young Pioneer Tours yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Warmiber, nta mugenzi izongera gutwara imuvana muri Amerika imujyanye muri Koreya ya Ruguru.

IBITEKEREZO

  • rab Yanditse:

    Gusa birababaje ese ubugome bwa koreya ya ruguru buzarangira ryari ? Umuryango wiyonzira karengane ntiwihangane

  • IMBWA Yanditse:

    ABANYAKOREYA NIBYOHE

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza