Umunyamerika wa kane yatawe muri yombi na Korea ya Ruguru

Leta ya Korea ya Ruguru iratangaza ko yataye muri yombi Umunyamerika Kim Hak Song imushinja guhungabanya umutekano w’igihugu

.
KCNA (Korean Central News Agency) ivuga ko Kim Hak Song watawe muri yombi kuwa gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2017, yari asanzwe ari umwarimu muri kaminuza ya Pyongyang iherereye muri iki gihugu cya Korea ya Ruguru.

Leta Zunze ubumwe za Amerika zivuga ko zamenyeshijwe aya makuru, ndetse ngo n’inzego zibishinzwe zikaba ziri gukora iperereza ryimbitse ku byo Kim Hak Song ashinjwa.

Kim Hak Song atawe muri yombi, nyuma ya Kim Sang Duck nawe watawe muri yombi muri Mata 2017 ashinjwa gushaka guhirika Ubutegetsi, ndetse ngo nawe akaba yarakoraga muri iyi kaminuza.

Mu mwaka wa 2016 kandi, Korea ya Ruguru yakatiye Umunyamerika Kim Dong Chul gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka icumi imushinja ubutasi, ndetse inakatira Otto Warmbier imyaka 15 y’imirimo y’agahato kubera kugerageza kwiba impapuro zari zanditseho gahunda za leta.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zishinja kenshi Koreya ya Ruguru guta muri yombi abenegihugu bayo, igamije kubagira ibitambo no kubakoresha imirimo y’agahato.

Kugeza ubu Korea ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirarebana ay’ingwe, ndetse Leta ya Korea ya Ruguru iherutse gushinja Amerika gushaka kwica Perezida Kim Jong Un ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 igisirikari cyayo kimaze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo