Umunyamakuru yahanishijwe gufugwa imyaka 3 azira gutera urukweto Minisitiri

Umunyamakuru witwa Baye Cheikh Ould Mohamed ukorera ikinyamakuru Meyadine cyandika mu rurimi rw’icyarabu mu gihugu cya Mauritania, yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo gutera urukweto minisitiri ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ku itariki ya 30 Kamena 2016, uyu munyamakuru w’imyaka 30 y’amavuko yateye urukweto rwe Mohamed Lemine Ould Cheikh umuminisitiri muri iki gihugu akaba n’umuvugizi wa Guverinoma amwita minisitiri w’umubeshyi.

Jeune Afrique itangaza ko nyuma yo gukora ibyo ngo yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ndetse aranafungwa.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016, Baye Cheikh Ould Mohamed yagejejwe imbere y’urukiko mpanabyaha rwo mu murwa mukuru w’iki gihugu Nouakchott, aho ashijwa icyaha byo kubahuka ndetse no guhohotera umukozi wa Leta mu gihe ari mu kazi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byuregwa, urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gufunga uyu munyamakuru imyaka itatu.

Gusa n’ubwo ntacyo abunganira uyu munyamakuru bavugiye mu rukiko kijyanye no kujuririra iki cyemezo, babwiye itangazamakuru ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, bityo ngo bakaba biteguye kujuririra iki cyemezo bo bise icy’ubusazi.

Uyu musore ngo asanzwe ari mu ishyaka ryiyiriye itariki ya 25 Gashyantare (February 25 Movement) rizwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz.

Ubwo uru rubanza rwabaga, ngo abayoboke b’iri shyaka cyane urubyiruko ngo bari benshi hanze y’urukiko basakuza cyane basaba ko uyu munyamakuru yarekurwa agataha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo