Kwamamaza

MU MAHANGA

Uwahoze ari ikirangirire mu mupira w’amaguru ku Isi George Weah abaye Perezida wa Liberia

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Uwahoze ari ikirangirire  mu mupira w’amaguru ku Isi  George Weah abaye Perezida wa Liberia

Ikirangirire mu mupira w’amaguru, George Weah atsinze uwari Vice Perezida wa Liberia, Joseph Boakai bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu yasubirwagamo kuri uyu wa gatatu.

Kuri uyu wa kabiri , tariki ya 26 Ukuboza 2017, abaturage bo muri Liberia bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu bashaka usimbura Perezida wa mbere wayoboye igihugu cyo muri Africa ari umugore, Ellen Johson Sirleaf, atsinzwe n’umukinnyi wamenyekanye cyane ku ruhando Mpuzamahanga, George Weah.

Ni ku nshuro ya kabiri George Weah atsinze Joseph Boakai kuko mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka mu matora yabanje yari yamurushije amajwi asaga 9 ariko ntiyemezwa nka Perezida kuko amajwi ye atageraga kuri 50 nk’uko itegeko ribigena.

Mu matora yabaye mu kwezi k’Ukwakira, George Weah yagize amajwi 38.4% naho Joseph Boakai agira 28.8%, biba ngombwa ko amatora asubirwamo kuko bose nta wari wagejeje amajwi ateganwa n’amategeko.

Nyuma yo kubura amajwi abemerera kuba Perezida bombi, amatora yahise yimurirwa kuwa 7 Ukwakira ariko ntiyaba bitewe n’ibibazo by’umutekano byaterwaga n’amashyaka amwe harimo n’irya Vice Perezida Boakai watsinzwe.

Kuri uyu wa kabiri mbere y’uko amatora aba, Joseph Boakai yari yabwiye itangazamakuru ko yishimiye Demokarasi iri kugaragara mu gihugu cya Liberia kandi ko yiteguye kwakira ibiva mu matora nk’uko the Standard dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Gearge Weah niwe mukinnyi wenyine ukomoka ku mugabane wa Africa wabashije gutwara umupira wa Zahabu (Ballon d’Or) mu 1995 ndetse akaba n’umukinnyi mwiza w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA icyo gihe aykinaga mu ikipe ya Milan AC yo mu Butaliyani.

George Weah kandi ni umwe mu bakinnyi babaye abakinnyi beza ab’umwaka muri Africa kuko yabikoze inshuro eshatu.

George Weah w’imyaka 51, yakinnye mu makipe akomeye nka Chelsea, Manchester City, Paris Saint Gemrmain na Ac Milan yo mu Butaliyani.

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru ariko bakaza kujya no muri Polittike nka Pelé na Zico bose babaye aba Minisitiri ba Siporo muri Brazil nyuma yo kurangiza gukina umupira w’amaguru.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza