Kwamamaza

MU MAHANGA

Umuntu ufite ibyangombwa by’u Rwanda yiciwe I Burundi

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Umuntu ufite ibyangombwa by’u Rwanda yiciwe I Burundi

Amasasu yarashwe nyakwigendera

Kuri uyu wa kane muri zone Gihosha, mu gihugu cy’u Burundi umuntu bivugwa ko afite ibyangombwa by’ubunyarwanda yishwe arashwe amasasu menshi asanzwe iwe mu rugo.

Amakuru aturuka muri iki gihugu, aravuga ko uyu muntu yishwe n’Umuntu wari witwaje intwaro wategetse ku ngufu umuzamu w’uru rugo gufungura imiryango y’urwo rugo maze ngo ahita yinjira ajya gushakisha nyir’urugo, ari nabwo ngo yahitaga amurasa urufaya rw’amasasu ruramuhitana kimwe n’umwana wari iruhande rwe.

Uwo muntu ngo yasanze abantu benshi bateranye maze ngo abonye uwo yari ari gushaka ahita amurasa amasasu menshi aramwica.

Amakuru aravuga ko nyakwigenera ngo ari umunyamahanga, aho ngo ibyangombwa bye byagaragazaga ko avuka mu Rwanda ahitwa I Cyangungu, ariko ngo urupapuro rw’inzira rw’uyu muntu ngo rukaba rwerekana ko iki cyangombwa cye yagifatiye mu gihugu cya Mozambique.

Nyuma y’ubwo bwicanyi ngo igiporisi cy’u Burundi kikaba cyahise gita muri yombi abantu batandatu mu rwego rwo gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Abo batawe muri yombi ngo ni abanyagihugu baba muri urwo rugo rwiciwemo uwo muntu.

Ubu bwicanyi bwakorewe umunsi umwe n’ubwakorewe uwari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EALA), Hafsa Mosi warasiwe mu murwa mukuru Bujumbura n’abantu batamenyekanye.

Hirya no hino mu Burundi abantu bakomeje kugenda bicwa, gusa ntihatangazwa impamvu bicwa cyangwa ababa babahitanye.

Ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu bimaze umwaka urenga, aho kugeza ubu bimaze guhitana abarenga 500 naho abarenga ibihumbi 250 bakaba baravanywe mu byabo n’iyo myivumbagatanyo.

IBITEKEREZO

  • fidele Yanditse:

    barundi bavandimwe bacu mwaduhaye amahoro koko,turapha iki koko?

  • niyongabo Yanditse:

    Mugabo abarundi musigeho gukomeza murebera abantu mu bunyagwanda, oya gwose iyo ngiro siyo, kuko nageze i Kigali niyo abarundi twese twaba intwaramuheto ntitwonesha Urwanda, kuko abaturage bakunda KAGAME wabo kuruta uko dukunda NKURURUNZIZA musigeho

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza