Umukozi wa IMF yakomerekejwe n’igisasu cyoherejwe mu ibahasha

Polisi yo mu gihugu cy’u Bufaransa iri mu iperereza nyuma y’igisasu cyaturikiye mu ibahasha ku cyicaro cy’Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) giherereye i Paris mu Bufaransa.

Iki gisasu cyaturitse kuri uyu wa 16 Werurwe 2017, giturikana umunyamabanga mu biro by’umuyobozi wa FMI wari ufunguye iyo bahasha.

Uyu wakomeretse yagize ibikomere mu isura no ku kuboko ariko ntiyapfa ahubwo ajyanwa igitaraganya ku bitaro yitabweho n’abaganga.

Abateze iki gisasu ntibaramenyekana ariko Polisi yavuze ko iyo baruwa yari yoherejwe iturutse mu gihugu cy’u Bugereki hakaba hakekwa umutwe w’iterabwoba witwa Conspiration des cellules de feu wo mu Bugereki.

Iyi baruwa yari yandikiwe uhagarariye ibihugu by’u Burayi muri IMF bikaba bikekwa ko ari we wari ugambiriwe kwicwa n’iki gisasu.

Iki gitero cyagabwe nyuma y’umunsi umwe hatoraguwe igipfunyika kirimo ibiturika mu biro bya minisitiri w’imari w’u Budage, Wolfgang Schäuble.

Mbere y’iki gitero ngo ibiro bya IMF byari bimaze iminsi bihamagarwa n’abantu bagatera ubwoba abakozi baho ariko ngo ntibiramenyekana niba abahamagaraga ari na bo bagabye icyo gitero.

Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yavuze ko igihugu cye kiri gukora ibishoboka byose ngo hamenyekane uwagabye iki gitero nkuko Reuters yabitangaje.

Christine Lagarde uyobora IMF yavuze ko icyo gitero yamenye ibyacyo ari mu ruzinduko rw’akazi bikamubabaza ariko avuga ko bitazabuza IMF gukomeza gukora inshingano zayo ndetse avuga ko IMF ikomeza gufatanya n’u Bufaransa gukora iperereza kuri iki gitero.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo