Umukobwa wa perezida wa Benin atumye atitabira inama ya AU i Kigali

Perezida wa Benin Patrice Talon ngo ntazitabira inama ya 27 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe izahuza abakuru b’ibihugu tariki ya 17 na 18 Nyakanga 2016, izabera mu mujyi wa Kigali, kubera ubukwe bw’umukobwa we buzabera i Paris mu Bufaransa.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko Umukobwa wa Perezida Patrice Talon w’imyaka 28 azarongorwa ku itariki 16 Nyakanga 2016 ndetse ibirori bikazakomeza bukeye, bityo ngo kuba ise umubyara akaba na Perezida wa Benin agomba kwitabira ibirori by’umukobwa we ngo bizatuma atitabira inama ya AU.

Ngo ibi birori byatumye Perezida wa Benin yohereza Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga Aurélien Agbénonci ngo azamuhagararire mu nama y’abakuru b’ibuhugu bigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe izabera i Kigali kuwa 17 na 18 Nyakanga 2016.

Iyi niyo nama ya mbere y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe perezida Patrice Talon yari kuba yitabiriye dore ko amaze amezi 3 gusa atorewe kuyobora Benin.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu cyumweru gishize yari yatangaje ko hari abakuru b’ibuhugu bagera kuri 35 bamaze kwemeza burundu ko bazitabira iyi nama.

Inama ya 27 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yatangiye tariki ya 10 Nyakanga 2016 aho hagenda haba inama zitandukanye zihuza abayobozi n’abadipolomate batandukanye bagize uyu muryango, ikazasozwa n’inama izahuzaabakuru b’ibihugu tariki ya 17 na 18 Nyakanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo