Kwamamaza

MU MAHANGA

Umukobwa wa Perezida wa Congo akurikiranyweho ruswa

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Umukobwa wa Perezida wa Congo akurikiranyweho ruswa

Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo Brazzaville

Julienne Sassou Nguesso, umukobwa wa Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo Brazzaville akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no gupfusha ubusa umutungo wa rubanda.

Uyu mugore n’umugabo we Guy Johnson bari gukorwaho iperereza na Polisi yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Bakurikiranyweho ibi byaha nyuma y’iminsi mike baguze inzu ya miliyoni eshatu n’igice z’amadolari mu mujyi wa Paris.BBC yatangaje ko Polisi ishaka kumenya aho ayo mafaranga yaturutse.

Iri perereza riri mu rimaze iminsi rikorwa na Polisi y’Ubufaransa, bashaka kumenya uko abaperezida batatu bo muri Afurika bakoresha amafaranga yabo mu Bufaransa.Abo ba Perezida ni Dennis Sassou Nguesso, Ali Bongo Ondimba wa Gabon na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatoriale.

Ari Nguesso n’umukobwa we nta wigeze agira icyo atangaza kuri iryo perereza bari gukorwaho, icyakora RFI yatangaje ko umunyamategeko wabo yavuze ko aragerageza icyo kirego akakiburizamo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza