Kwamamaza

MU MAHANGA

Umujyi wa Lagos wateye ikirenge mu cy’u Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umujyi wa Lagos wateye ikirenge mu cy’u Rwanda

Umujyi wa Lagos , watangaje ko uzahagarika imisigiti n’insengero mu rwego rwo kugabanya urusaku rubangamira abagera kuri muliyoni 20 bakorera muri uyu mujyi.

Amakuru dukesha AP aravuga ko ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos bwafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho basanze Lagos ari umujyi urangwamo urusaku rwinshi bityo bahitamo ko bagiye guhagarika iyo misigiti, insengero n’inzu z’imyidagaduro kugeza mu mwaka wa 2020.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’ibidukikije muri Lagos Adebola Shabi yagize ati: “Iki ni ikibazo gikomeye muri uyu mujyi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko urusaku rw’indekamere ari kimwe mu byangiza ubuzima bwacu.”

Muri uyu mujyi hamaze guhagarikwa insengero zirenga 70 n’imisigiti 20 muri uyu mwaka.

Ibi byabaye nyuma y’aho abaturage basabye ubuyobozi kubavuganira nyuma y’aho urusaku rwavaga mu mazu y’utubyiniro, insengero, utubari byari bimaze kurenga abatuye uyu mujyi.

Umwe mu baturage witwa Charlie Chukwu yagize ati: “ Mbona benshi babitinya gusa aho ntuye huzuye insengero n’imisigiti wagira ngo bose bahora barushanwa mu kugira urusaku rwinshi. Uyu munsi umuyisilamu agura indangurura majwi nto ejo umukirisito akagura irenzeho.”

Yakomeje agira ati: "Mu gihe cy’igifungo cya Ramadhan sinasinziraga nabyutswaga igicuku n’urusaku rw’abayisilamu bagiye gusari kandi wasangaga no mubakirisitu ari uko. Gusa icyo gihe sinigeze mvuga ikibazo cyanjye kuko iyo nkivuga bari kumfata nk’umuntu urwanya ibya gikirisitu cyangwa ibya kisilamu bikarangira mfashwe nk’umwanzi.”

Mu gihe igihugu cya Nigeria gifashe umwanzuro wo guhagarika tumwe mu tubari, insengero n’imisigiti biteza urusaku birasa n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda buherutse gusaba abanyamadini n’abafite inzu z’imyidagaduro nyuma yo kubona ko urusaku rutezwa n’insengero, utubari n’imisigiti bikomeje kwiyongera bityo ubuyobozi busaba ko abanyamadini ndetse n’abafite inzu z’imyidagaduro bakubaka ku buryo bwemewe n’amategeko bubaka inyubako zidasohora urusaku.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza