Umujinya watumye abanyeshuri bigabiza ihene z’ikigo barazibaga bagurisha inyama mu isoko

1

Aba banyeshuri ngo barakajwe n’uko bakubiswe n’umwarimu ntacyo bakoze

Abanyeshuri 300 bo ku ishuri ryisumbuye rya St Peters Nyarushanje riherereye mu karere ka Rukungiri, mu gihugu cya Uganda, boherejwe mu rugo iwabo ndetse ishuri rifunga imiryango nyuma yuko bamwe muri bagenzi babo bigaragambije bamenagura ibikoresho by’ishuri.

Chimpreports itangaza ko abo banyeshuri ngo bangije ibikoresho by’ikigo bifite agaciro k’amashilingi ya Uganda miliyoni 15.

Uretse kuba aba banyeshuri barigaragambije bamenagura ibikoresho by’ikigo, ngo babanje no kwigabiza ifamu ikigo cyororeramo amatungo bafata ihene umunani ngo barazibaga bajya kugurisha inyama mu gasantere kari hafi y’ikigo.

Ibi byose ngo aba banyeshuri babitewe n’umujinya w’uko umwe mu barimu wabo witwa Matthias ngo yinjiye mu ishuri yasinze maze ngo si ukubahondagura karahava.

Gusa ngo nyuma yo gukubitwa, aba banyeshuri ngo bagiye kuregera umuyobozi w’ikigo ariko nyitagira icyo akora, ari na byo ngo byabarakaje bikomeye bahitamo gukora imyigaragambyo ndetse no gukora ibikorwa byo kwihorera.

Aba banyeshuri ngo bashatse kwihorera bahondagura uwo mwarimu wabakubise, gusa ngo yarirutse arabasiga.

Umukuru w’igipolisi cyo mu karere ka Rukungiri iki kigo giherereyemo, yatangaje ko abanyeshuri 6 bivugwa ko ari bo bari barangaje imbere bagenzi babo mu gukora ibi bikorwa, ngo batawe muri yombi na polisi kugira ngo bayifashe gukora iperereza kuri iki kibazo.

Narsicio Ziine umuyobozi w’iki kigo nawe yavuze ko komite nyobozi y’iki kigo igiye guterana kugira ngo barebere hamwe icyakorwa nyuma y’aya mahano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo