Umuhanzi Bobi Wine yatorewe kuba umudepite yiyemeza kuzavuganira abakene

Robert Kyagulanyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine yatsinze amatora y’abadepite nk’umukandida wigenga avuga ko azavugira bose. Kyagulanyi azaba ahagarariye agace kazwi nka Kyadondo y’Iburasirazuba.

Uyu muririmbyi yari ahagarariye agace ka Kyadondo East, yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 77%. Mu baturage 33310 batoye, Bobi Wine yabonye amajwi 25659 mu gihe Apollo Kantinti wa FDC yagize 1832, Sitenda Ssebalu wa NRM agira 4556. Mu bandi bakandida bigenda harimo uwitwa Muwadda Nkunyingi wagize 575 ndetse na Sowedi Kayongo wagize 377.

Nyuma yo kumenya ko yatsinze amatora y’abadepite, yahise ajya i Kasangati yakirwa n’amagana y’abamutoye. Mu mbwirwaruhame yabwiye abatuye Kyadondo, Bobi Wine yavuze ko azatuma ijwi ryabo ryumvikana mu nteko ishinga amategeko.

Ati: “Amajwi y’abaturage yaba aturutse mu tuzu tw’abakene, mu masoko n’ahandi henshi azajya agezwa mu nteko nta nakimwe nkuyeho, birumvikana ko hari n’abakire nzaba mpagarariye, aiko abenshi ni abatagira kivurira.”

Chimpreports yatangaje ko Bobi yanenze abamurwanyije bakanatoteza abari bamushyigikiye ariko avuga ko atagamije kureba ibyarangiye. Ati: “Nyuma yo gutsinda ntabwo nshaka kureba kubo twarwanye kuko abenshi uyu munsi bahamije ko nzabahagararira.”

Uyu mugabo ufitanye ubucuti na Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, avuga ko hari byinshi anenga imikorere ya Leta bityo akavuga ko yiteguye gukora impinduka.

Mu kwiyamamaza yagendanaga n’umugore we ndetse yanagaragaje ko ashyigikiwe n’abantu benshi kurusha abo mu mashyaka nka NRM, FDC na DP. Mbere yo gutorwa kwe inzego z’umutekano zabanje kumufunga zimushinja kwiyamamariza ahatemewe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo