Umugore yakatiwe n’urukiko ashinjwa kurya amafaranga abagabo batari bake

1

Umugore witwa Jane Deans wo mu gihugu cy’ubwongereza, yakatiwe n’urukiko nyuma yo kumara igihe kinini abeshya abagabo bakamwoherereza amadorari atabarika biturutse ku mafoto atari aye yashyiraga ku rubuga rw’abashaka abakunzi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru breakingworldnewstoday.com aravuga ko urukiko rwo mu gihugu cy’u Bwongereza rwakatiye igihano cy’imyaka 2 y’igifungo umugore w’imyaka 48 ushinjwa gushyira amafoto atari aye kuri rumwe mu mbuga zikoreshwa n’aba bashaka abakunzi bityo akarya abagabo amafaranga.

Uyu mugore ngo yahabwaga amafaranga kubera amafoto (profile) yashyiraga ku rukuta rwe rwa rumwe mu mbuga basabiraho urukundo bityo abagabo bakamwoherereza amafaranga bazi ko ariwe we nyamara ntiyari we ahubwo yabaga yashyizeho amafoto amugaragaza nk’umukobwa ukiri muto.

Uyu mugore ngo yashyiragaho amafoto akurura abagabo maze agakoresha n’izina ritari irye aho yiyitaga Nikki O’Brian avuga ko afite imyaka 24 y’amavuko, akaba yarize ubuganga gusa akongeraho ko yari afite ibibazo by’ubukene.

Uyu mugore ngo yafashwe nyuma y’aho yari amaze guhabwa amadorari menshi n’abagabo bagera kuri 7.

Aba bagabo bari bamaze kumwoherereza amafaranga agera ku madorari ibihumbi 52,231. Aya mafaranga ngo yayafatiraga kuri konti y’uwo yitaga nyina wabo nyamara ariwe Deans nyakuri.

Uyu mugore wigiraga agakobwa k’inkumi, ngo yari yabanje guhabwa igihano cy’amezi 18, ariko ngo ubwo yongeraga kwitaba urukiko rwa Grimsby crown rukorera mu gihugu cy’u Bwongereza rukaba rwamukatiye igihano cy’imyaka 2.

Umuvugizi w’uru rukiko uyu mugore Deans yaburaniyemo, yemeje iby’aya makuru maze avuga ko ibi byose byabaye biturutse ku ngaruka mbi zo gukoresha murandasi (internet), maze asaba abakoresha iyi murandasi gushishoza ntibahite batanga amafaranga kuri buri wese bahuriye kuri internet kabone n’ubwo ngo yaba yagaragaje ko akeneye ubufasha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo