Umugore wari ugiye kwivuganwa n’umugabo we muri Lodge yamuhaye imbabazi

Umugore witwa Juliet Akinyi ukomoka mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Ndhiwa, yemeje ko yamaze guha imbabazi umugabo we uherutse kugerageza kumwambura ubuzima ubwo bari kumwe muri Lodge aho bari basohokanye.

Uyu mugore w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe ari umudozi, yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize yajyanye n’umugabo we witwa Robert Mwanda gusangira icyo kunywa mu kabyiniro gaherereye Daraja Mbili muri iki gihugu.

Akinyi yavuze ko akigera aho ngaho ngo yasanze umugabo we yishimye ndetse ngo anamwakirana urugwiro banasangira icyo kunywa kuburyo ngo nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko nyuma yaza guhinduka agakora igikorwa nk’icyo cy’ubunyamaswa.

Uyu mugore uri kuvurirwa ku bitaro bya Kisii yatangarije The Daily Nation ko ubwo bari bishimanye iryo joro ngo yabonye hari ibintu yari yaguze byari birimo umuhoro ndetse n’imbugita bishya.

Yagize ati: “Nabonye umuhoro n’imbugita mubajije impamvu yabyo, arambwira ngo ni ibyo gukoresha mu rugo mu mirimo isanzwe, gusa jye nanyuzwe n’igisubizo yampaye.

Akinyi yavuze ko ubwo bari mu byishimo mu cyumba cy’icumbi riri muri uwo mujyi ngo basinziriye maze byagera mu ma saa munani n’igice z’igicuku akamubyutsa amubwirana uburakari amushinja ko yitwaje ikiriyo cy’umubyeyi w’inshuti ye maze akamusuzugura.

Ako kanya ngo nyamugabo yahise akura umuhoro mu gikapu maze ngo awutemesha umugore we ku rutugu.

Nyuma yo gukora ayo mahano ngo uyu mugabo yashatse kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko biranga, hanyuma afata umwanzuro wo kujya kwita mu muhanda ngo ikamyo imuce hejuru gusa ngo nabyo ntibyamuhiriye kuko umushoferi yamufatiyeho feri ataramugonga, ahubwo ngo yahise amujyana kwa muganga nyuma yo kugira ibikomere ndetse no kuba ngo yari ari gucibwamo bitewe n’imiti yanyoye ashaka kwiyahura.

Bitewe n’ibyo bigeragezo byose yanyuzemo ashaka kwiyahura ndetse ngo n’ukuntu bari basanzwe babanye neza, uyu mugore ngo yahisemo kubabarira umugabo we.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo