Kwamamaza

MU MAHANGA

Umugore wa Trump yavuze ko ibivugwa ku mugabo we ari akagambane

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Umugore wa Trump yavuze ko ibivugwa ku mugabo we ari  akagambane

Melania Trump, umugore wa Donald Trump yavuze ko ibivugwa ko umugabo we ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe mu bagore ari ibinyoma.

Hashize iminsi hasoshotse amashusho yafashwe muri 2005 Trump yigamba ko hari umugore yasambanyije kandi afite umugabo kandi ko iyo uri icyamamare umugore wese umukorera ibyo ushatse.

Nyuma hasohotse ubuhamya bw’abagore bane bashinja Trump kubahohotera ashingiye ku gitsina.Ibi byose byatumye akomeza gutakarizwa icyizere na bamwe mu bayoboke b’ishyaka rye ry’abarepubulike.

Melania Trump yavuze ko ibivugwa ku mugabo we atabimuziho, kubw’ibyo ngo ni ibinyoma.

Avuga ku mashusho Trump yafashwe yigamba ko yasambanye, Melania yavuze ko bidakwiye ariko ko ibyo yavuze muri ayo mashusho ntaho bihuriye n’imyitwarire y’umugabo we.

Aganira na CNN yagize ati “Nzi ko yubaha abagore, ahubwo ari kwihagararaho kuko bamubeshyera.Ndabizi ko umugabo wanjye aritonda kandi ariyubaha, ntabwo ibyo yabikora.”

Melania kandi yavuze ko ibishinjwa umugabo we ari akagambane kapanzwe na Hilary Clinton bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Amerika, kugirango bamwangirize isura.
Ku birego abagore bane bashinje Trump, Melania yavuze ko ari ibinyoma kuko abo bagore nta bimenyetso bagaragaza ko yaba yarabahohoteye.

Uyu mugore yavuze ko nawe akibona amagambo umugabo we yavuze mu mashusho yafashwe muri 2005, ngo yaratunguwe ariko ageze aho aramubabarira kuko ururimi rushobora kwibeshya.

Kugeza ubu amabarura atandukanye aragaragaza ko Hilary Clinton ari imbere ya Trump mu kugira amahirwe yo gutsinda amatora, aho afite 51 % kuri 41 % ya Trump.

IBITEKEREZO

  • aim Yanditse:

    trump oyee

  • EVODE Yanditse:

    Trump oyeee. turagushyigikiye

  • amos Yanditse:

    criton turamushigikiye,,,oyeeeee

  • amos Yanditse:

    criton turamushigikiye,,,oyeeeee

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza