Kwamamaza

MU MAHANGA

Umugore wa Trump arashinjwa ubujura

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umugore wa Trump arashinjwa ubujura

Melania Trump ushinjwa kwigana ijambo rya Michelle Obama
Ubwo hatangizwaga inama idasanzwe y’ishyaka ry’Abarebublicain muri Leta zunze ubumwe za Amerika yaranzwe n’ibisa n’akajagari mu gihe iryo shyaka ryageragezaga kwiyunga.

Iri shyaka rishaka ko abayoboke baryo bose bashyigikira bivuye inyuma uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihu ariwe Donald Trump, hagaragayemo kutishima kuri bamwe mu ntumwa z’ishyaka, ibisa nko kwigaragambya nyuma yo kuba bavuzweho kudashyigikira Trump.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko mu gusoza inama umugore wa Trump, Melania Trump wari umushyitsi mukuru yashimagizaga umugabo we kuba agaragaza kwitanga kugeza aho ashobora kurwanirira igihugu gusa ijambo rye rikaba ryasaga cyane n’iryo Michelle Obama umufasha wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze igihe Barack Obama atsindira guhagararira abademokarate mu matora y’umukuru w’igihugu cya Amerika mu myaka 8 ishize.

Abategura kwiyamamaza kwa Trump basohoye urwandiko rwemeza ko imbwirwaruhame ye yari yateguwe n’umutwe w’abanditsi nyamara abahanga bakavuga ko habaye ubujura bw’imbwirwaruhame yavuzwe na Melania.

Uyu mujyanama wa Trump mu by’itumanaho Jason Miller yagize ati: “ Mu kwandika imbwirwaruhame ye, itsinda ry’abateguriye ijambo Melania ryibanze ku buzima bwe kandi ryagarutse ku mitekerereze ye.”

Urwo rwandiko ariko ntacyo rwavuze kukuba imbwirwaruhame yateguriwe umugore wa Trump yasaga bya hafi niyo Michelle Obama yavuze ubwo Obama yatorerwaga guhagararira ishyaka ry’abademokarate.

Bwari ubwa mbere umugore wa Trump avugiye mu ruhame muri ibi bihe byo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yari yafashijwe n’itsinda rishinzwe kwandika imbwirwaruhame.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza